Rwanda: Ukutavugwaho rumwe kw’Imyambarire kwagarutsweho n’Inteko y’Umuco

Hashize iminsi Abanyarwanda bibaza imyambarire ikwiye n’idakwiye aho abantu bamwe bakumiriwe bazira kwambara imyenda igayitse ubonako ibambitse ubusa , gusa ntihabashe gusobanuka imyambaro ikwiye n’idakwiye.

Ushinzwe ubushakashatsi mu mateka n’umuco mu nteko y’Umuco, Urayeneza Pontien, avuga ko hakozwe ubushakashatsi ku myambarire y’Abanyarwanda hagamijwe gusigasira umuco, ndetse no kuba nta bushakashatsi bwari bwarakozwe ku myambarire ikwiye n’idakwiye.

Ibi bijyana no gukura ho urujijo ku myambaro yambarwa ugasanga abantu bayijya ho impaka ku mbugankoranyambaga abantu bavuga ko idakwiye mu muco nyarwanda, abandi bakavuga ko ntawukwiye kuyikumira kuko ijyanye n’iterambere rigezweho.

Urayeneza avuga ko imyambarire iriho ku banyarwanda bamwe na bamwe ari ikibazo giteye inkeke gikwiye guhagurukirwa.

Ati:”Ubushakashatsi bwakozwe bwari bukwiye kugira ngo hagaragare ishusho nyayo y’uko Abanyarwanda basobanukirwa imyambaro ikwiye n’idakwiye”.

Byagarutseho mu kiganiro cyanyuze kuri KT Radio kizwi nka ‘Ubyumva gute?’

Ati”Ubu bushakashatsi sinzi icyo bwagendeyeho, ariko nakwibutsa abantu ko mbere y’uko Abanyarwanda bambara imikenyero , bambaraga inkanda n’inshabure abandi bakambara ahahishe imyanya myibarukiro cyangwa se y’ibanga ku mugabo n’umugore Kandi bikajyana n’umuco w’abo muri icyo gihe.

Uyu munsi kuba umuntu yavuga ko undi yambaye ubusa nabifata nko kuvuguruzanya kuko cyera bambaraga ubusa kuruta ibyambarwa uyu munsi”.

Gatarayiha we yavuze ko abantu bakwiye gutandukanya imyambaro runaka yambarwa bitewe n’ibyo umuntu ajyiyemo.

Ati:”Umuntu ntabwo azaba agiye gukina umupirango yambare umukenyero, kuvuga ko umuntu yambaye ubusa bisobanuye ko hari imyanya y’ibanga igaragara itakabaye ishyirwa hanze”.

Gatarayiha akomeza avuga ko kuba hari imyambaro abakobwa bambara yitwako ari migufi, udupira tugufi bitagakwiye gufatwa nk’aho ari ugutesha agaciro Umuco Nyarwanda, kuko ugiye kwambara umwambaro runaka atawambara agamije kuwutesha agaciro.

Mu mibare yavuye mu bushakashatsi bwakozwe n’inteko  bigaragaza ko abantu 68.5% bambara imyambaro igayitse mu Rwanda, 44.6% ari abagore, abasore bambara imyenda igayitse ari 25% mu gihe abagabo ari 5.4% by’abambara nabi.

Mu gice cya Kane mu bushakashatsi kugaragaza ko imyambarire n’umuco ari ibigize imibereho n’imibanire mu bantu.

Ubushakashatsi kandi bugaragaza ko 76.6% by’Abanyarwanda bambara mu buryo buboneye, naho 23.4% bambara mu buryo bugayitse.

Urayeneza akomeza avuga ko mu bantu babajijwe ubwo iryo janisha ryakorwaga 90.2% ari urubyiruko rwambara nabi, abakuru 12% naho abana 7.6% akomeza asobanura ko hagendewe ku gutsina abakobwa aribo baza ku mwanya wa mbere kuko basanze ijanisha ryabo ariryo riri hejuru kuko ari 68.5% .

Ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko umuntu wambaye neza ari uwambaye yiwije, yambaye imyenda imukwiye neza bijyanye n’uko ateye, idahenuye, ibibero bitagaragara n’imyanya y’ibanga mu gihe yambaye ikanzu cyangwa ijipo. Mu gihe yambaye ishati cyangwa umupira bigomba kuba bimukwiye neza, bitagaragara inda, imbavu, amabere, umugongo n’umukondo.

Kuri Urayeneza, Umunyarwanda wambaye nabi ni uwambaye imyambaro itamukwira bijyanye n’imiterere ye ndetse akaba yambaye imyenda isatuye bikabije ku buryo pasura igera ku myanya y’ibanga, hazamo imyenda imuhambiriye ku buryo igaragaza ibice by’ibanga byambitswe.

Uwambaye imyenda ibonerana, uwambaye ipantaro cyangwa ijipo ahatarabugenewe abenshi bita poketi.

Uwambaye nabi nanone ni uwambaye imyenda icitse izwi nka Deshire.

Nyuma y’ubwo bushakashatsi bwakozwe ababajijwe bagaragaje ko kugirango hasigasirwe imyambarire iboneye hakwiye ubukangurambaga, mu kumenyekanisha imyambarire iboneye n’itaboneye, ndetse ko hakwiye inyigisho ku murage ndangamuco mu mashuri.

Urayeneza ukora mu Nteko y’Umuco, avuga ko ubushakashatsi ku myambarire y’Abanyarwanda bugizwe n’ibice bine by’ingenzi aribyo; Imyambarire y’Abanyarwanda mbere y’umwaduko w’imyambaro y’abanyamahanga.

Ariho Abanyarwanda bambaraga imyambaro ikozwe mu bimera ariyo impu, imigozi ikoze mu nsina ariyo bita uruyonga  ndetse hakaba n’iyakozwe mu mpu z’inyamaswa, igizwe n’inkindi, inshabure, inkanda, ibinyita n’ingobyi zahekwagamo abana.

Akomeza asobanura ko abana bagiraga imyaka 12 batambara, ariko bamara kwinjira mu ubwangavu n’ubugimbi bakambara inshabure bagahisha imyanya y’ibanga.

Imyambaro yambere yaje mu kinyejana cya 17, ikaba yaraturutse muri Tanzania Bushubi na Bujinja bayiha Umwami Yuhi lll nk’impano.

Mu kinyejana cya 19 imyambaro ikaba yarakomeje kuba umwihariko w’Ibwami ariko rimwe na rimwe igatizwa abatware mu gihe cy’iburori.

Mu kinyejana cya 20 nibwo abazungu batangiye kuyizana nk’uburyo bwo kwiyegereza Abaturage ariko ikwirakira bitewe n’ubucuruzi bwayo igiciro cyayo gihenze cyane, kuko kugira ngo Umwami ahabwe umwambaro yasabwaga gutanga inyana.

Nyuma y’aho muri 1960 imyambaro gakondo yaje kugenda ikendera, Abanyarwanda bamenyera imyambaro mvamahanga, ariko haba habaye ibirori bakongera gusubira ya yindi ya gakondo.

Uraye neza asaba ababyeyi n’Umuryango Nyarwanda kugira inshingano ku bana zijyanye no kubarera, kubatoza gukora ibikwiye no kwambara ibiboneye , asaba kandi Amashuri kugira uruhare mu gutoza abato kwambara ibiboneye batozwa indangagaciro zijyanye no kwiyubaha no kutiyandarika.

Abanyapolitiki nabo bakwiye kuba urugero rwiza mu kugaragaza imyambarire iboneye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *