Umunyana Annalisa uzwi nka ‘Mama Sava’ yigaragaje nk’umukunzi w’akadasohoka wa Rayon Sports

Umunyana Annalisa uzwi nka Mama Sava mu ruhando rwa Cinema mu Rwanda, yigaragaje nk’umukunzi w’akadasohoka wa Rayon Sports nyuma yo kugaragaza ibyishimo yatewe n’intsinzi y’iyi kipe ku mukino w’Igikombe kiruta ibindi wayihuje na APR FC, ikayitsinda ibitego 3-0.

Nyuma yo kunyagira APR FC, Mama Sava yishongoye ku bafana ba APR FC, benshi batungurwa n’ibyishimo yagaragaje.

Mu mwambaro w’Ubururu n’Umweru uzwi ku ikipe ya Rayon Sports, Mama Sava yagize ati:”Bakunzi ba APR FC, mu gihe mubonye Rayon Sports muzajye muberereka”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *