Hategekimana Bonheur yiseguye ku bafana ba Rayon Sports nyuma yo kugaragara ashyamirana n’Umutoza

Umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports, Hategekimana Bonheur, yasabye imbabazi abakunzi b’iyi kipe n’Ubuyobozi bwayo muri rusange, nyuma y’amashusho yashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza ashyamirana n’umutoza.

Ubu bushyamirane bwakurikiye umukino ufungura Shampiyona wahuje Rayon Sports FC na Gasogi United FC ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, umukino Rayon Sports yatsinzemo ibitego 2-1.

Mu itangazo risaba imbabaza, Hategekimana yavuze ko yabitewe no kutihanganira kwinjizwa igitego.

Gusa, yunzemo ko izi mbabazi yasabye zamuvuye ku Mutima.

  • Uko byagenze ngo Hategekimana ashyamirane n’Umutoza

Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani ’Alfani’, yatukanye n’Umunyezamu we, Hategekimana Bonheur, ndetse bombi bashaka kurwana ubwo iyi kipe yari imaze gutsinda Gasogi United ibitego 2-1 mu mukino ufungura Shampiyona wabaye ku wa Gatanu.

Ubwo uyu mukino wari urangiye kuri Kigali Pelé Stadium, abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports berekeje mu gice cyicaramo abafana kidatwikiriye, bajya kubashimira ko babashyigikiye.

Ubwo Umutoza Yamen Zelfani yari ataragera ku bafana, yahuye n’abandi bakinnyi barimo Kalisa Rachid na Rwatubyaye Abdul, abakora mu ntoki abashimira uko bitwaye.

Ku rundi ruhande, Umunyezamu Hategekimana Bonheur yatonganyaga Serumogo Ali ku ikosa ryavuyemo penaliti yinjijwe na Malipangou Christian ku munota wa 90.

Aha ni bwo Zelfani yabibonye, aza kubuza Bonheur, ariko uyu munyezamu na we amwuka inabi, bombi bashaka gufatana mu mashati ndetse baratukana.

Mu gihe bashakaga gusakirana ngo bafatane mu mashati, Rutahizamu w’Umunya-Uganda, Charles Bbaale wafunguye amazamu muri uyu mukino, yahise afata Bonheur ndetse aramubwira ati “Byoroshye, byoroshye”.

Hategekimana Bonheur wari warubiye, ntacyo yashakaga kumva, ahubwo hahise hagoboka Umutoza w’Abanyezamu na we amusaba gutuza, ariko undi ntiyari yiteguye kumwumva, ahubwo ashaka kumwumvisha akababaro ke.

Myugariro Mitima Isaac na we yahise aza afata Hategekimana Bonheur ku rutugu kugira ngo amuturishe, undi aramubwira ati “Oya, oya, najya antuka nanjye nzamutuka.”

Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, na we yahageze abwira Bonheur ko ibyabaye byarangiye, mbere y’uko uyu munyezamu yigizwa hirya n’Umurundi Mvuyekure Emmanuel.

Si ubwa mbere Hategekimana Bonheur agaragayeho imyitwarire nk’iyi kuko muri Gicurasi 2023, yahagaritswe na Rayon Sports kubera gushaka kurwana na bagenzi be.

Ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda Police FC ibitego 3-2 mu Gikombe cy’Amahoro, uyu munyezamu yagaragaye ashyamirana n’abakinnyi bagenzi be bakina inyuma avuga ko bari kumutsindisha.

Yabwiye nabi cyane Mucyo Didier Junior amuziza ko yaretse Kayitaba Jean Bosco wa Police FC akamuterana umupira wavuyemo igitego cya kabiri cyo kwishyura.

Ibyo ntibyarangiriye mu mukino gusa dore ko n’ubwo wari urangiye, Bonheur yivumbuye agashaka kwanga kujya gukomera amashyi abafana, ageze no mu rwambariro ashaka kurwana n’abakinnyi bagenzi be.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *