Imbere y’Abakunzi bayo, APR FC yaguye miswi n’ikipe yo muri Somalia mu mukino w’ijonjora ribanza rya CAF Champions League (Amafoto)

Ikipe yo mu gihugu cya Somalia, Gaadiidka FC yakoze ibisa nk’ibitangaza kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2023, inganya igitego 1-1 n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC mu mukino w’ijonjora ribanza rya CAF Champions League mu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiwe Pele i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali.

Ku ikubitiro, uyu mukino watangiranye ishyaka ku mpande zombi, by’umwihariko APR FC yari imbere y’abafana bayo batari bacye.

Nyuma y’iminota 11 gusa y’umukino, rutahizamu wa APR FC ukina anyura ku mpande, Kwitonda Alain uzwi nka Baka yabonye amahirwe yo gufungura amazamu, ariko umupira unyura ku ruhande.

Yifashishije umwe muri ba rutahizamu bayo bakina banyura ku ruhande, Pentecost Obiechina, Gaadiidka yazonze uruhande rw’iburyo ry’inyuma rwakinagaho Omborenga Fitina wari wananiwe guhagarika uyu kabuhariwe w’Umunyanijeriya,

Ku munota wa 26 w’umukino, Sharaf Shaiboub wa APR FC, yagerageje guteza icyugazi ba myugariro ba Gaadiidka ndetse anabona akorerwaho ikosa ryatanze Umupira uteretse (Coup Franc), ariko abakinnyi ba APR FC ntibayibyaza umusaruro.

Gaadiidka itagaragazaga igihunga na gike muri uyu mukino, yaburijemo ba rutahizamu ba APR FC, Victor Mbaoma na Bemol Apam Essongwe, bari bitezweho gukora ibitanga umukino ugitangira.

Ibikesheje gukomeza guhanahana neza no kwiyizera kw’abakinnyi bayo, Gaadiidka yabyaje amahirwe uburangare bw’abakinnyi ba APR FC bugarira by’umwihariko Umunyezamu Pavelh Ndzila, maze ku munota wa 32 gusa w’umukino, Kagaba Nicholas acunga uko uyu munyezamu yari yataye izamu, arekura umupira nko muri Metero 25, igitego cya mbere cy’umukino kiba kinyoye gityo.

Nyuma yo kubona iki gitego, Gaadiidka yizamuriye ikizere, ndetse kikaba cyanayifashije gusoza igice cya mbere cy’umukino ifite intsinzi.

Iminota 15 y’akaruhuko yari injyana muntu kuri buri ruhande, by’umwihariko ku mutoza Christian Roger Forger wa APR FC.

Bidatinze, abakinnyi bagarutse mu kibuga, maze abakinnyi ba APR FC bagaragaza kuva byihuse inama z’umutoza kurusha aba Gaadiidka, kuko ku munota wa 2 gusa w’igice cya kabiri (47), rutahizamu Victor Mbaoma  yahise anyeganyeza inshundura ku mupira yahawe na Omborenga Fitina.

Nyuma yo gutsindwa iki gitego, Gaadiidka yahise ikora impinduka zihuse, yinjiza mu kibuga Francois Landry nk’umukinnyi wo kuyongerera imbaraga no kubuza APR FC gukomeza kuyotsaho igitutu.

Uko umukino wakomezaga kuryohera abawureba, abakinnyi ba Gaadiidka barimo Abdul Mohammed na Obiechina bakuraga Umutima abakunzi ba APR FC kuko buri kanya babaga bari ku izamu ryari ririnzwe na Pavelh Ndzila

Ku munota wa 67 w’umukino, Ruboneka Bosco wari winjiye mu kibuga asimbuye, yatsinze igitego cya kabiri ku ruhande rwa APR FC, ariko umusifuzi wo ku ruhande, Kodjori Ogoudedji avuga ko yari yaraririye.

Hasigaye iminota 10 gusa ngo umukino urangire, umutoza wa APR FC, Umufaransa, Thierry Froger yinjije mu Kibuga, Mugisha Gilbert wasimbuye Shaiboub mu rwego rwo gushaka igitego cy’intsinzi.

Ku mupira Mugisha yahaye Ramadan Niyibizi ku munota wa 91 w’umukino, APR FC yabuze uburyo bwari bwabanzwe bwo kunyeganyeza inshundura ku nshuro ya kabiri.

Iminota 4 yongeweho, abakinnyi ba Gaadiidka bayirangije biryamisha hasi bya buri kanya mu rwego rwo kuyirya ngo umukino urangire.

Uyu musaruro utanyuze na gato abakunzi ba APR FC, babigaragaje n’umukino utararangira, kuko ku munota wa 80, batangiye kuririmba zimwe mu ndirimbo zigaragaza akababaro batewe n’umusaruro muke ikipe yaberetse, aho bamwe bagiraga bati:”Mugarure Adil wacu. Uyu Adil wavugwaga, akaba ari Umunyamaroke ufite Ubwenegihugu bw’Ububiligi, Erradi Adil Mohammed wanyuze muri iyi kipe, ndetse akanayihesha Shampiyona yatwaye idatsinzwe.

Nyuma yo kunganya na APR FC, Gaadiidka izongera gucakirana na APR FC ku wa Kane tariki ya 24 Kanama 2023 n’ubundi kuri Sitade yitiwe Pele, ikipe izarokoka ikazahura na Pyramids FC yo mu Misiri (Egypt) mu ijonjora rya kabiri.

Amafoto

Image

Image

Image
Image
Image
Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *