Rwanda: Uko Perezida Kagame yamenye iyimikwa r’Umutware w’Abakono n’uburyo yabyakiriye

Mu nama yaraye ibereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Perezida Paul Kagame yagaragaje uko yamenye iby’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono.

Inama yitabiriwe n’abavuga rikumvikana basaga 700 bo mu Turere dutanu tw’Intara y’Amajyaruguru n’utundi dutatu two mu Burengerazuba Nyabihu, Rubavu na Rutsiro.

Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ishize, yahamagawe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo amubwira ko hari abofisiye mu Ngabo z’u Rwanda yafunze “kuko bari mu bintu bidasobanutse”.

Ngo umwe muri abo basirikare, yari mu butumwa bw’akazi mu mahanga, ariko aza kubeshya agaruka mu gihugu kugira ngo yitabire uwo muhango. Umugaba Mukuru w’Ingabo ngo yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ibyo bintu abo basirikare bari bagiyemo, ari iby’amoko, ko bifite intera ndende.

Ati “Arambwira ati hari abantu bitwa abakono bashaka kwimika umwami wabo […] nti uwo mu-colonel wagize neza kumufunga nti ariko mukurikirane mumenye ibirenze ibyo”.

Perezida Kagame ngo yabajije Umugaba w’Ingabo abasivile bari bitabiriye bo icyo yabakoreye kuko aba colonel bo yari yabafunze, undi amusubiza mu magambo yumvikanisha ko adashinzwe abasivile. Aseka, Perezida Kagame ngo yamusubije ko abasivile agiye kubamufasha kuko bose abashinzwe.

Ni ko guhamagara inzego zitandukanye, abasaba ko bikurikiranwa, batangira kumubwira amazina y’abantu bitabiriye, barimo Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Ati “Nasanze abenshi ari abo muri FPR, ndabahamagaza nti ni ibiki mwagiyemo. Nti Visi Meya ibi ni ibiki, ati barambwiye ngo babitangiye uruhushya, nti ni inde wabitangiye uruhushya?”

Perezida Kagame yumvikanishaga ko uwo Visi Meya wa Musanze [yakuwe ku mirimo ye], Andrew Rucyahana Mpuhwe, ari we wari ukwiriye gusabwa uruhushya ariko ko atari azi uwatanze uruhushya mu gace ayobora.

Ati “Nti ubu koko mwarironze, mushyiraho umuyobozi, nti ubu u Rwanda ko rufite bene ayo moko menshi, nibujya gucya undi agashyiraho ibindi […] ubwo ni ko hagendamo abapolisi, abasirikare, ba visi meya, mwasigarana ikihe gihugu?”.

Yakomeje ati “Ikintu cyo kwironda mu moko cyaje gute mu bumwe bw’Abanyarwanda, mu iterambere?”.

Umukuru w’Igihugu yakomeje abaza abari bitabiriye iyi nama ati “Nitwigabanya mu moko, u Rwanda ruzasigara ari urwa nde? Igikurikiraho, muraza kurwana, murabirwaniramo, murarwanira mu busa, mutware ubusa, hasigare ubusa. Ni mwe nkomere za mbere”.

Perezida Kagame yavuze ko akibyumva, ibyo yaketse ni uko hari ikindi kibyihishe inyuma ku buryo yabonaga ko ari nk’ikintu gituritse gihishe byinshi.

Yakomeje ati “Uwo mwagiraga umuyobozi w’umuryango, baje kumbwira ko ariwe ufite amasoko yose. Uwo ni we ubona amasoko ya Leta kandi bimaze igihe […] amafaranga ni yo yamugize umwami ntabwo ari ikindi”.

Ngo nyuma y’uko bamwe bakoze agatsiko kabo, abandi ba rwiyemezamirimo bo mu Ntara y’Amajyaruguru babuze aho bamenera, biyemeza na bo gushinga ibyabo mu buryo bwo kwirwanaho ku buryo byavuye mu moko asanzwe y’Abanyarwanda bigera muri ya yandi atatu yazanywe n’abakoloni [Abahutu, Abatwa n’Abatutsi].

Usibye ibyo, ngo isesengura ryakozwe ryagaragaje n’ibindi bikorwa by’inzangano biba mu Ntara y’Amajyaruguru ku buryo umuturage umwe yifata, akaragira amatungo mu murima wa mugenzi we batumvikana, undi na we akabyuka mu gitondo, agafata umuhoro agatema amatungo y’undi.

Amafoto

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *