Rwanda: RBC yagaragaje Virusi itera SIDA yiganje mu Ntara y’Uburasirazuba by’umwihariko mu Rubyiruko n’abazwi nk’Abatinganyi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, kivuga ko ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA byagaragaye ko bwiganje mu rubyiruko ugereranyije n’ibindi byiciro, bityo Abanyarwanda bakaba bakwiye kwitwararika no gushyira imbaraga mu guhashya ubu bwandu.

Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Kanama 2023 mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe ubuyobozi bw’Intara, ubuyobozi bw’Uturere, abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima, n’abafatanyabikorwa batandukanye mu Karere ka Kayonza.

Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bwa virusi itera Sida, bufite insanganyamatsiko igira iti, ‘‘Tujyanemo, dukumire ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA’’.

Dr. Basile Ikuzo, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya no gukumira ubwandu bwa Virusi itera SIDA, yavuze ko hakiri icyuho mu kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA kuko imibare igaragaza ko abari munsi y’imyaka 35 ari bo bakomeje kuza ku isonga ariko cyane cyane igitsina gore.

Yagize ati, ‘‘Ibyiciro byugarijwe n’ubwandu bushya ni abo twakwita urubyiruko cyane cyane abari munsi y’imyaka 35 kuko ni ho buri cyane ugereranyije n’ibindi byiciro kandi nanone ugasanga igitsina gore n’icyo kibasirwa kurusha bagenzi babo b’abagabo’’.

Dr. Ikuzo yavuze ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu Mujyi wa Kigali no mu mu Turere tuwukikije cyane cyane utwo  mu Ntara y’Iburasirazuba, bityo ko hari ubukangurambaga bw’iminsi 14 bugiye gukorwa.

Yagize ati: “Ubwandu bushya bigaragara ko buva mu gace kamwe bujya mu kandi, icyorezo cyagaragaye ko cyagiye kibasira Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwukikije ariko cyane cyane utwo mu Burasirazuba. Iyi ni intangiriro; dushaka kumenya n’iki kibitera, ni yo mpamvu twagiranye inama n’abayobozi bo muri iyi Ntara kugira ngo turebere hamwe tuganira tubereke ishusho, wenda muri ubu bukangurambaga ni ho tuzamenya amakuru neza neza y’ikihishe inyuma y’izo mbogamizi n’icyuho twabonye.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Jeanne Nyirahabimana, yavuze ko hari umwihariko ugiye gushyirwa mu turere tugaragaramo ubwandu bushya bibanda ku rubyiruko kuko ari rwo rwibasiriwe.

Yagize ati: “Umwihariko ni uwo gushyira imbaraga mu bukangurambaga, mu kwigisha urubyiruko, hari ibibazo bigenda bigaragara mu rubyiruko birimo gusambanywa kw’abana, ibibazo bitandukanye ubona yuko harimo n’ubumenyi buke ibyo rero ni ho tugiye gushyira imbaraga kugira ngo bamenye kwirinda no guhakana imibonano idakingiye.”

Bamwe mu bitabiriye iyi nama, bavuze ko nk’abarezi habayeho kwirara bityo hakaba hakenewe imbaraga n’ubukanguramba kuri virusi itera SIDA mu mashuri binyuze mu marushanwa n’amakinamico mu baturage.

Flavia Gakwaya wo mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza, yagize ati: “Habayeho kwirara bituma dusubira inyuma virusi itera SIDA iriyongera, hakenewe ingufu ku babyeyi, abarezi no ku buyobozi kuko biteye ubwoba kuba ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko rwacu.  Turi mu matsinda arwanya Sida, tugiye gukangurira n’abandi kwirinda ubukana bushya.”

Kagabo John, wo mu Karere ka Nyagatare yavuze ko hakenewe gushyira imbaraga mu bukangurambaga ariko bikanyuzwa mu makinamico n’amarushanwa.

Yagize ati: “Hakenewe amarushanwa n’amakinamico ku buryo bwahera mu Mirenge, mu Karere ndetse bikaba byagera ku Ntara bityo ibigo byose bikagira uruhare mu kumvisha abakozi babikoramo neza ikibazo cya virusi itera SIDA ndetse n’uburyo bayirindamo.’’

Mu bushakashatsi bwakozwe na RDHS ku buzima n’imibereho y’abana n’ababyeyi (DHS) muri 2019-2020 bugaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 kugera 24; abakobwa bangana 59% ari bo bafite ubumenyi mu kumenya uko virusi itera Sida yandura ndetse nuko bayirinda, mu gihe abahungu ari 57%.

Mu bushakashatsi bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, bugaragaza ko kuva mu mu Ukwakira 2022 kugeza muri Werurwe 2023, Intara y’Iburasirazuba ubwandu bushya bwiyongereyeho 4.9%; Uturere twa Rwamagana, Bugesera, Kayonza, tukaba twiganjemo ubwandu bushya, Umujyi wa Kigali bungana na 3.7%, Intara y’Amajyepfo 2.1%.

Ubushakashatsi bwa RPHIA muri 2022 buvuga ko ubwandu bwa virusi itera Sida bushya bwiganje mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro, Gasabo, Rwamagana, Bugesera, Kayonza, Nyamasheke n’utundi.

Benshi mu bandura cyane ari urubyiruko, abakobwa bangana na 3.7% mu gihe abahungu ari 2.2%.

Amafoto

RBC: Ubwandu bushya bwa VIH/ SIDA burazamuka mu rubyiruko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *