Rwanda: Uguhangana kuri mu mupira w’amaguru kwaba kumaze kurenga urwego rw’Abasifuzi?

Ku wa mbere w’iki Cyumweru tariki ya 02 Ukwakira 2023, umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Petros Koukouras yikomye urwego rw’Imisifurire nyuma y’uko atsinze Gorilla FC igitego 1-0 mu mukino wa Shampiyona utaravuzweho rumwe.

Nyuma y’uyu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo, Petros Koukouras yifatiye mu gahanga by’umwihariko Umusifuzi wo hagati mu kibuga Uwikunda Samuel, avuga ko urwego rw’imisifuire rwe rukemanga.

Gukemanga urwego rw’abasifuzi ntago ari ikintu gishya mu mupira w’amaguru, ibi bihumira ku mirari by’umwihariko iyo ikipe itishimiye ibyemezo byayifatiwe mu gihe cy’umukino.

Mu minsi ishize, Bwana Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yigeze gutangaza ko ashobora kuvana ikipe ye ya Gasogi United FC muri Shampiyona, kubera kutishimira bimwe mu byemezo bidahwitse bafatirwa n’abasifuzi.

Uretse KNC, mu Mwaka ushize w’imikino w’i 2022/23, abatoza ba APR FC, Ben Moussa na Jamel Eddine Neffati, nabo bikomye imisifurire ya Nsoro Ruzindana mu mukino banganyijemo na Gasogi United, bavuga ko uyu mugabo yaje gusifura uyu mukino abafiteho gahunda itari nziza.

Kuri ubu, n’ubwo Umwaka mushya wa Shampiyona ukiri mu ntangiriro kuko uri ku munsi wa gatanu (5) gusa, abatoza n’abayobozi b’amakipe batangiye kwikoma imisifurire.

Gusa, hari bamwe bakurikiranira hafi ruhago Nyarwanda, bavuga ko abikoma imisifurire ari abananirwa kuzuza inshingano baba bahawe, bakabura amajyo bakabyegeka ku basifuzi.

Aha, wakwibaza impamvu u Rwanda rufite bamwe mu basifuzi bafatwa nk’abeza muri Afurika no ku Isi barimo nka; Salima Mukansanga na Uwikunda Samuel, ariko uyu mutoza wa Kiyovu Sports akaba yaravuze ko imisifurire y’abasifuzi b’Abanyarwanda ikiri ku rwego rwo hasi.

Ibi yabigarutseho nyuma y’uko Uwikunda Samuel yemeje ko Kiyovu Sports yakoze ikosa mu rubuga rw’amahina, agatanga Penaliti kuri Gorilla FC, n’ubwo Johnson Adeaga yaje kuyihusha.

Igitego cya Kiyovu Sports cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 26 w’umukino.

Muri uyu mukino, Petros yahawe ikarita itukura ku munota wa 59 nyuma yo kutemeranywa n’ibyemezo by’Umusifuzi Mpuzamahanga Uwikunda Samuel wari uri gusifura mu kibuga hagati.

Uwikunda yabanje guha uyu mutoza ikarita y’umuhondo nyuma aragaruka amuha itukura, bituma ajya kwicara imbere y’imyanya y’icyubahiro.

Nyuma y’uyu mukino, Petros Koukouras ukomoka mu Bugeleki, yatangaje ko abasifuzi b’Abanyarwanda ari abasifuzi bari ku rwego rwo hasi muri Afurika kurusha ahandi hose yanyuze.

Ati:“Byari hagati yanjye n’umusifuzi wa kane, urabizi ikibabaje muri iki gihugu ni ho nabonye abasifuzi b’abiyemezi, abibone ndetse bari ku rwego ruciriritse kurusha ahandi muri Afurika. Ndi muri Afurika guhera mu 2018 ariko hano bazi ko bari ku rwego rwiza kandi si ko bimeze.

“Ni iki kimuha uburenganzira bwo kuza kumbwira ngo nceceke? Ni cyo cyazamuye amarangamutima yanjye ampa ikarita y’umutuku.”

Petros yakomeje avuga ko u Rwanda rukwiye gufatira urugero kuri Uganda aho mu myaka mike yashize abafana bitabiraga imikino y’iwabo gusa kuri ubu stades zambaye ubusa kubera kurambirwa ruswa n’imisifurire iri ku rwego rwo hasi.

Yagize ati “Ndakeka muri iki gihugu mukwiye kugira icyo mukora mugafata urugero kuri Uganda. Urebye Uganda mu myaka 15 cyangwa 20 ishize bakiniraga muri stade zuzuye abafana ariko ubu ujya kureba umukino wo mu cyiciro cya mbere stades zambaye ubusa, wajya kureba irushanwa rihuza amashuri stades ziba zuzuye. Kubera ko abantu bazinutswe ruswa n’abasifuzi bari ku rwego rwo hasi.

Yunzemo ko u Rwanda rufite ibikorwaremezo n’amakipe meza kandi ashora amafaranga menshi ku buryo bikwiye ko “mugomba kurinda iki gicuruzwa.”

Ku kuba Uwikunda Samuel wayoboye uyu mukino ari Umusifuzi Mpuzamahanga, Petros yavuze ko ibyo bitamuha uburenganzira bwo kumubwira ngo aceceke.

Yagize ati “Ibyo ntibivuze ko agomba kumbwira ngo nceceke niba ari umufifuzi mpuzamahanga. Ndakeka atari byo. None nkore iki? Kuko ari umusifuzi mpuzamahanga mbyemere? Oya iyo nanjye nza kumubwira ngo nawe ceceka yari kunyereka ikarita itukura kandi yari kuba ari mu kuri. Ariko ku ruhande rwe akwiye kwikosora.”

Kugeza ubu, abafite aho bahuriye na ruhago, buri gihe ntago banyurwa n’ibyemezo by’abasifuzi, bitewe n’uruhande bafashe.

Kugira ngo Shampiyona y’u Rwanda irangire, iracyabura imikino 25, reka tuyihange amaso turebe niba abasifuzi bazanyuranya n’ibibavugwaho cyangwa bazabishimangira.

Amafoto

“Abasifuzi bo mu Rwanda bigize Imana”,  Koukouras utoza Kiyovu nyuma yo guhabwa ikarita itukura

 

Umutoza Petros Koukouras yatakambiye Umusifuzi wa kane Umutoni Aline nyuma y’uko uwa mbere Uwikunda Samuel amuhaye ikarita itukura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *