Kamonyi: Abatuye Akagari ka Nteko ntibumva impamvu batagira Amazi n’Amashanyarazi

Abaturage batuye mu kagari ka Nteko mu Murenge wa Mugina ho mu Karere ka Kamonyi, batangaza ko baheze mu bwigunge ndetse bakanadindira mu iterambere kubera ko akagari kabo kose nta mazi n’amashanyarazi kagira.

Iyo ugeze ku biro by’Akagari ka Nteko mu gihe cy’amasaha y’akazi, usanga bifunze.

Abaturage batangarije Radio Rwanda na Televiziyo by’Igihugu dukesha iyi nkuru ko buriya umuyobozi yagiye gushaka umuriro wa telephone ye mu yindi centre yo mu kandi kagari.

Kubura serivisi z’ubuyobozi ni kimwe mu bihombo baterwa no kuba nta muriro uri muri aka kagari kabo, ariko bakagaragaza ibibahangayikishije kurushaho.

Muri aka kagari ka Nteko harimo n’amashuri abiri abanza. Ku bijyanye n’ikoranabuhanga, abahigira bavuga ko batazi iyo biva n’iyo bijya, bikabadindiza mu bumenyi bwabo.

Nyirabahire Marie Grace uyobora ishuri ribanza rya Nyagisoziarasobanura uburemere bwo kutagira amazi n’amashanyarazi ku burezi batanga.

Abaturage ba Nteko bagera ku bihumbi 6618 bavuga ko bakomeje kwizezwa ibi bikorwaremezo ariko imyaka ikaba ibaye myinshi amaso yaraheze mu kirere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Bwana Niyongira Uzziel yahumurije aba baturage, ababwira ko hari imishinga igiye gutangira izabagezaho amazi ndetse n’amashanyarazi byose muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.

Akarere ka Kamonyi kugeza ubu kageze ku kigero cya 54% mu kugeza amashanyarazi ku baturage, ndetse kageze no ku kigero cya 82% mu kwegereza amazi abaturage.

Gahunda ya Leta y’imyaka irindwi ihera muri 2017 ikazageza mu mwaka utaha wa 2024 iteganya ko amazi n’amashanyarazi bizaba byarageze ku baturage bose ku kigero cya 100%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *