Amagare: Tour du Rwanda yabonye Umuyobozi mushya

Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), ryatangaje ko Umufaransa Philippe Colliou yagizwe umuyobozi mushya wa Tour du Rwanda by’umwihariko n’ibijyanye na Tekinike, asimbuye Umufaransa Olivier Grandjean watandukanye na Ferwacy muri Mata y’uyu Mwaka w’i 2023.

Uyu mugabo yatangiye izi nshingano ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ukwakira 2023.

Zimwe mu nshingano zimutegreje ku ikubitiro, harimo gutegera Irushanwa mpuzamahanga ry’Amagare rizwi nka Tour du Rwanda y’Umwaka utaha, izakinwa ku nshuro ya 16.

Ubuyobozi bwa Ferwacy, butangaza ko bumwitezeho gukomereza aho Olivier Grandjean yari agejeje, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere uyu mukino.

Nk’umwe mu bafite ibigwi muri uyu mukino, u Rwanda ruvuga ko rumufitiye ikizere.

Igihe ke kinini yakimaze mu Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), aho yayoboye Shampiyona ebyiri z’Isi zikinirwa ku Muhanda.

Izi Shampiyona yakiniwe i Stuttgart mu Budage mu Mwaka w’i 2008 ndetse n’iyakiniwe i Imola mu Butaliyani mu 2020.

Uretse kuba muri UCI, Philippe Colliou asanzwe abarizwa mu kigo cya ASO (Amaury Sport Organisation), iki kikaba ari ikigo rutura ku Isi mu gutegura amarushanwa ya Siporo ku rwego mpuzamahanga.

Amwe muri aya marushanwa, arimo rurangiranwa agizwe n’Irushanwa ry’Amagare rizwi nka Tour de France, irushanwa rihurirwamo Moto n’Imodoka rizwi nka Rally Dakar, Marato ibera i Paris mu Bufaransa izwi nka Schneider Electric Marathon de Paris n’irushanwa rya Golf rizwi nka Lacoste Ladies Open de France.

Mu gihe gisaga Imyaka 10, yayoboye irushanwa ry’Amagare rizwi nka Tour de l’Avenir iri rikaba ryaramugize ikimenyabose mu guteza imbere uyu mukino ku Isi.

Muri Nyakanga uyu Mwaka w’i 2023, yayoboye irushanwa ry’Amagare rizwi nka Tour de l’Ain, iri rikaba riri ku rwego rwa 2.1 ku ngengabihe y’amarushanwa ategurwa na UCI.

Ntago ari ku nshuro ya mbere agiye gukorera muri Afurika, kuko yanyuze muri Afurika y’Epfo ubwo hakinirwaga Shampiyona y’Isi y’abakiri bato, muri Maroke muri Shampiyona ny’Afurika ndetse no muri Kameroni muri irushanwa rya Tour de l’Espoir.

Abakukirinarira hafi uyu mukino, bemeza ko by’umwihariko aje gufasha u Rwanda gutegura Shampiyona y’Isi ruzakira mu Mwaka w’i 2025, iyi ikazaba ari nayo ya mbere izaba ibereye ku Mugabane w’Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *