Izamuka ry’Ibiciro ku Masoko: Perezida yasinye iteka ryongerera abakozi ba Leta Umushahara

Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nijeriya yatangaje ingamba nshya zigamije kugerageza gukemura ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko n’igabanuka ry’agaciro ka ,Naira, ari ryo faranga rya Nijeriya.

Perezida Tinubu yabivugiye mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 63 ishize Nijeriya ibonye ubwigenge.

Izi ngamba nshya zirimo kongera umushahara fatizo w’abakozi no kongera ku masoko imodoka zitwara abagenzi zidakoresha esansi cyangwa mazutu nyinshi.

Ibi byemezo abifashe nyuma y’iminsi mike ategetse ko Leta ikuraho inyunganizi yatangaga mu kugura ibikomoka kuri peteroli, zibarirwa mu ma miliyari z’amadolari.

Abategetsi muri Leta bemeza ko izi mpinduka zari ngombwa mu rwego rwo kongera kuzahura ubukungu bw’igihugu. Zishyigikiwe kandi n’abashoramari.

Gusa abaturage, bavuga ko ari bo bakomeje kuhahombera kubera izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli n’ibiciro ku masoko.

Perezida Tinubu yagize ati kenshi impinduka iravuna mu gutangira, ariko yizeza igihugu ko vuba bazatangira kubona umusaruro w’izo mpinduka.

Hagati aho amasendika abiri akomeye y’abakozi arimo, The Nigeria Labour Congress na Trade Union Congress, yahamagaje imyigaragambyo guhera tariki ya gatatu y’uku Kwezi kwa 10.

Aravuga ko leta yananiwe gukemura ibibazo byugarije ubukungu bw’igihugu.

Ntacyo ayo masendika yavuze kuri izo mpinduka nshya zatangajwe na Prezida Tinubu.

Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nijeriya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *