Rwanda – Uganda: Visha Keiz yakoranye Indirimbo na Red-Q

Umuhanzikazi Visha Keiz urimo kwigaragaza neza , nyuma yo gushyira hanze indirimbo shya yise “Nyash” avuga ko gukorana n’abahanzi bo muri Uganda biri gutuma umuziki nyarwanda urenga imipaka ukajya no mu bihugu by’abaturanyi. Yavuze ko afite icyizere ko nawe bizamuhira ko agikomeje gukotana.

Visha Keiz wifuza kuba icyamamare muri muzika kuri ubu yamaze gukorana indirimbo na Red-Q umuhanzi w’umugande ugezweho.

Ni indirimbo yitwa “Nyash” iri mu njyana ibyinitse yakorewe mu gihugu cya Uganda, itunganywa n’abahanga bo muri icyo gihugu.

Visha Keiz avuga ko yakoranye na Red-Q uri mu bahanzi bagezweho muri Uganda nyuma yo guhurira kenshi mu bitaramo muri kiriya gihugu.

Akomeza avuga ko yiteze umusaruro muri iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Aban Beats na Sydney Wala watunganyije amashusho yayo.

Visha Keiz avuga ko gukorana n’abahanzi bo muri Uganda biri gutuma umuziki nyarwanda urenga imipaka ukajya no mu bihugu by’abaturanyi akaba afite icyizere ko nawe bizamuhira.

Visha Keiz ari mu bahanzi bafite imiterere myiza mu Rwanda

 

Uyu muhanzikazi yatangaje ko yifuza kwamamara mu ruhando rwa Muzika

 

N’ubwo afite impano mu kuririmba afite n’uburanga

 

Vesha ari mu mpano nshya muri muzika y’u Rwanda

 

Visha Keiz n’umugande Red-Q batangaje ko bifuza kugera kure mu ruhando rwa Muzika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *