Cinema: Isimbi Alliah yahawe gutegura ibikorwa bya ‘Rwanda International Movie Awards 2023’

Umunyarwakazi Isimbi Alliance wamenyekanye muri Cinema Nyarwanda nka ‘Alliah Cool’, yahawe inshingano zo gutegura ibirori byo gutanga ibihembo bishimira abari mu ruganda rwa sinema ‘Rwanda International Movie Award 2023’.

Ni ku nshuro ya munani ibi bihembo bigiye gutangwa, ikaba iya kabiri kuva bigizwe mpuzamahanga.

Isimbi Alliance wahawe inshingano zo gutegura ibirori byo gutanga ibihembo bya ‘Rwanda International Movie Awards’ ni umwe mu bagize sosiyete ya Ishusho Art isanzwe itegura ibi bihembo.

Undi wahawe inshingano nshya muri ibi bihembo ni Aaron Niyomwungeri umenyerewe mu bikorwa bitandukanye bya sinema mu Rwanda.

Niyomwungeri we, yagize ushinzwe ibikorwa by’abahanzi muri itangwa ry’ibi bihembo.

Ibi bihembo bisanzwe bitegurwa na Ishusho Arts iyoborwa na Jackson Mucyo, byatangiye gutangwa mu 2012.

Rwanda International Movie Award (RIMA) igamije gushimira abitwaye neza mu ruganda rwa sinema mu Rwanda no hanze yarwo.

Ibi bihembo byaherukaga gutangwa mu 2020, bigiye gutangwa nyuma yo gusubikwa imyaka ibiri kubera icyorezo cya Covid-19.

Alliah Cool yahawe inshingano zo gutegura itangwa ry’ibihembo bya Rwanda International Movie Award 2023

 

Aaron Niyomwungeri, yagizwe ushinzwe gukurikirana imigendekere y’itangwa ry’ibihembo na Filime zigomba guhatana (Asanzwe ari Umunyamuryango wa Ishuho Arts).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *