Umupira w’Amaguru n’Ubumuntu: Mukunzi Yannick yasuye Imva ibitse Umubiri wa ‘Yvan Buravan’ mbere yo gusubira ku Mugabane w’Uburayi

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ Mukunzi Yannick mbere yo kwerekeza ku Mugabane w’u Burayi yabanje gusura Imva ya Yvan Buravan aramwunamira, mu rwego rwo kumuha icyubahiro nk’inshuti ye Magara yatabarutse muri Kanama y’Umwka ushize w’i 2022.

Mukunzi Yannick yasuye imva ya Yvan Buravan mbere y’uko ava mu Rwanda yerekeza i Burayi aho asanzwe atuye mu gihugu cya Suède.

Ubwo yasuraga imva y’uwahoze ari inshuti ye, Mukunzi Yannick yagize umwanya wo kumwunamira bimubera andi mahirwe yo kumusezeraho kuko ubwo Yvan Buravan yashyingurwaga, uyu mukinnyi atabashije kumuherekeza.

Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, urupfu rwe rwashegesha Mukunzi Yannick wari usanzwe ari inshuti ye ikomeye kuva mu bwana bwabo.

Ubwo Yvan Buravan yageragezaga gukina ruhago mu bwana bwe, yanyuze mu ikipe y’abato ba APR FC ahuriramo na Mukunzi Yannick bahise bahabera inshuti z’akadasohoka.

Mukunzi Yannick yari I nshuti y’akadasohoka ya Yvan  Bravan

 

Mukunzi Yannick yasuye imva ya Bravan ari kumwe n’inshuti ze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *