Hakomejwe kwibazwa Irengero ry’Amabuye y’Agaciro ya DR-Congo

Si ku ncuro ya mbere mu gihugu cya congo hibazwa ku bigendanye n’umutungo w’a mabuye y’agaciro ava muri iki gihugu.

Biragoye kumva aho abantu baganira ‘umutungo kamere w’amabuye y’agaciro’ ngo bamare amasegonda batagarutse kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) kubera uko ari kimwe mu bihugu bikungahaye cyane kuri uyu mutungo, ku buryo hari n’abatebya ko iyo imvura ihise abaturage bajya mu muhanda bakayora zahabu.

Nta gushidikanya ku bwinshi bw’amabuye y’agaciro ya Congo. Ngizo zahabu, Diamant, Cobalt, Copper, Nickel, Uranium, Coltan, Lithium, n’andi menshi tutibagiwe ibikomoka kuri Peteroli n’imbaho ziteye amabengeza.

Twifashishije imibare, RDC ifite umutungo kamere utarakorwaho ubarirwa muri miliyari ibihumbi 24$. Bituma ari cyo gihugu cya mbere gikize ku Isi hagendewe ku mutungo kamere wacyo mu gihe wose waba utunganyijwe.

Bibarwa ko 48% bya Cobalt yacurujwe ku Isi hose mu 2013 yavuye muri RDC mu gihe icyo gihe 47% by’ububiko bw’iri ku Isi, ariho yari iherereye.

Imibare ya vuba yerekana ko 60% bya Cobalt iri ku Isi iri muri RDC, ni ukuvuga toni miliyoni 36.

Muri iyi minsi ikoranabuhanga rikataje, Congo ifite amahirwe menshi kuko ifite lithium na Cobalt, amabuye y’agaciro akenewe cyane ku Isi muri iki gihe kuko akoreshwa muri batiri z’imodoka zitangiza amashanyarazi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *