Rwanda: Ubujura bukorerwa muri za Koperative bwateguriwe Amategeko yihariye

Guverinoma y’u Rwanda yatanze icyizere ko hari gutegurwa umushinga w’itegeko ry’imicungire y’amakoperative rizafasha umuturage gutezwa imbere na koperative aho kumugusha mu bihombo bikomoka ku inyerezwa ry’imitungo bikozwe n’abayobozi babo.

Mu bihe bitandukanye, hagiye humvikana ibibazo bivugwa mu micungire ya za koperative bituma zihomba ndetse abanyamuryango bayo bakabirenganiramo.

Ingero ni nyinshi zirimo nka Koperative IAKIB igizwe n’aborozi bo mu karere ka Gicumbi, imaze igihe yumvikanamo amakuru y’igihombo cy’asaga miliyoni 700 Frw batewe n’abayobozi bayiyobora. Ni ikibazo cyagize ingaruka ku banyamuryango n’imiryango yabo.

Mu Ntara y’Iburengerazuba ho havugwa ikibazo muri Koperative COOTP ku bahinzi b’Icyayi ba Pfunda mu Murenge Nyundo mu Karere ka Rubavu.

Iyi micungire mibi ku makoperative, ikomeje no kumunga Koperative z’abazasa n’abakecuru bishyize hamwe ngo babyaze umusaruro amafaranga y’ingoboka.

Abadepite n’abasenateri basanga iki kibazo Guverinoma ikwiye kukivugutira umuti kugira ngo iterambere igihugu kifuza ku muturage rigerweho.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yijeje abaturage ko mu gihe kitarambiranye hazasohoka itegeko rigenga imikorere y’amakoperative nyuma y’uko bigaragaye ko hari abayajyamo bakazahazwa n’ubukene kurenza gutera imbere.

Kugeza ubu mu Rwanda umubare w’amakoperative ukomeje kwiyongera kuko muri 2023 hirya no hino mu gihugu habarurwaga asaga ibihumbi 11 birimo abanyamuryango basaga miliyoni eshanu. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *