Isesengura: Umwaka ushize wasize Banki zo mu Rwanda zihagaze he

Abakorana na za Banki n’Ibigo by’imari bagaragaza ko ibi bigo bibafasha kugera ku bikorwa bikomeye, ubusanzwe bisaba amafaranga menshi adashobora kubonekera rimwe. 

Umwaka ushize wa 2023 abahawe inguzanyo n’ibigo by’imari biyongereyeho 19% ugereranije n’izamuka rya 13.9% muri 2022.

Mukakamali Esperence ni umubyeyi umaze imyaka 30 akora ubucuruzi bw’imboga mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mubyeyi ufite abana 10 ashimangira ko gukorana n’ibigo by’imari ari byo byatumye nanubu akibasha gukora akazi ke cyane ko kamuha inyungu.

Hari benshi hirya no hino mu gihugu bafite ubuhamya nk’ubwa Esperance, aho ibyo byinshi mu byo bageraho babikesha gukorana n’ibigo by’imari bikomeje kwiyongera, gusa ngo icya mbere ni ugutinyuka no kuba inyangamugayo mu kwishyura.

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko inguzanyo zatanzwe n’ibigo by’imari kugeza mu kwezi kwa 12 umwaka wa 2023, zazamutse ku gipimo cya 19% ugereranije n’izamuka rya 13.9% mu mwa wa 2022.

Inguzanyo zitishyurwa neza nazo zavuye kuri 4.1% zigera kuri 4.1% ni mu gihe intego ari uko igipimo cy’inguzanyo zitishyurwa neza zitajya hejuru ya 5%.

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa ashimangira ko uko ibintu bigenda bisubira mu buryo nyuma ya Covid 19 ari na ko abakorana n’ibigo by’imari barushaho kwiyongera.

Usibye inguzanyo zihabwa abakora ubucuruzi buciriritse, hari n’izihabwa abakora ubucuruzi bunini bunatanga akazi ku bantu benshi nk’uko bamwe babivuga, ariko nanone ngo urubyiruko ruracyafite inzitizi zo kubona ingwate.

Kuba ibigo by’imari cyane cyane ibito n’ibiciriritse bikomeza kwegerezwa abaturage nabyo biri mu byongera ingano y’abakorana nabyo, ibitanga icyizere ko mu myaka iri imbere abakorana nabyo bazakomeza kwiyongera. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *