Karate: Sensei Opiyo agiye kongera guhugura Abakarateka ku bufatanye na KESA

Ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda (Ferwaka), Kigali Elite Sports Academy (KESA), yateguye amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga, yise “Kongera Ubumenyi dukarishya Impano zacu”.

Azatangwa na kabuhariwe mu mukino wa Karate ukomoka muri Uganda, Sensei James Opiyo, ufite DAN ya 4.

Ateganyijwe mu mpera z’iki Cyumweru hagati ya tariki ya 09 n’iya 10 Werurwe 2024.

Azajya atangira saa tatu za mugitondo kugeza saa cyenda z’igicamunsi, akazajya abera ku kiciro cya KESA mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, imbere y’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Kigali (RP-IPRC Kigali), mu Nyubako izwi nka Kicukiro Modern Market.

Azasozwa hakinwa imikino ya gicuti, izahuza amakipe yakinnye imikino ya nyuma mu Irushanwa rya Japan Ambassador’s Cup ryakinwe mu ntangiriro z’Ukwezi gushize.

Hagamijwe kunoza imigendekere myiza y’aya mahugurwa, kuyitabira ni ukwishyura Amafaranga 10,000 gusa y’u Rwanda, yishyurwa kuri Konti ya KESA iri muri Banki ya Kigali.

Iyi Konti ni; 100070474233, cyangwa se akayohereza kuri Nimero ya Telefone; 0784398095, ibaruye ku mazina ya Nkurunziza Jean Claude.

Ni ku nshuro ya kabiri Sensei Opiyo agiye gutanga aya mahugurwa, kuko mu Mwaka ushize hagati ya tariki 28 Mata n’iya 01 Gicurasi yari i Kigali, azanwe no kongerera ubumenyi Abakarateka.

Icyo gihe, afatanyije n’umuyobozi wa KESA n’izindi nzego, yitabiriye Umuganda rusange wasoje Ukwezi kwa Kane (Mata) wabereye mu Murenge wa Niboyi mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Amafoto: (KESA)

May be an image of 1 person, performing martial arts and text that says "ORTS KESA KESA KIGALI ELITE SPORTS ACADEMY: INTERNAT TIONAL KARATE TECHNICAL SEMINAR Organized by KESA Sensei James OPIYO 4th Dan from Uganda March 09-10March2024 2024 KICUKIRO MARKET 5th Floor Contact: +250 784398095, 783 198 254 KIGALI ELITE SPORTS ACADEMY"

Sensi James Opiyo, ubwo yari mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere.

 

The New Times
Karate coach James Opiyo joined residents of Niboyi Sector, in the monthly community work (Umuganda) and later in the afternoon conducted his last session of the two-day seminar.
On Saturday, April 28, the karatekas joined residents of Niboyi Sector, in the monthly community work (Umuganda) exercise where they braved the morning rain to cut grass and clear bushes in Kicukiro District.
On Saturday, Ugandan karate coach James Opiyo, joined residents of Niboyi Sector, in the monthly community work (Umuganda) exercise.
Christine Ingabire, one of the female karate practitioners in Kigali, shares a light moment with James Opiyo after welcoming him to Rwanda on Friday, April 28.
Rwandan karatekas welcomed James Opiyo to the country on Friday, April 28. From left: Jean Claude Nkurunziza, James Opiyo, Christine Ingabire and Noel Nkuranyabahizi.
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times

The New Times

The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times
Sensei Nkurunziza Jean Claude, ni umwe mu bari bakurikiranye amahugurwa yatanzwe na Sensei Opiyo, Umwaka ushize.
The New Times
The New Times
The New Times
 Racheal Abijuru, an accountant, was the only female during James Opiyo's first training session in Kigali, on Friday, April 28.
The New Times
The New Times
The New Times
The New Times

The New Times

The New Times
The New Times

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *