Abasenateri basabye Ibitaro bya Nyarugenge kunozwa imitangire ya serivise

Abagize itsinda ry’Abasenateri bari muri Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, basuye ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge bavuga ko gukemura ibibazo ibi bitaro bifite birimo ibijyanye n’imyubakire yakozwe nabi, ari bimwe mu bizafasha ibi bitaro gutanga serivisi nziza ndetse no kwirinda indwara z’ibyorezo.

Ibi bitaro byatangiye mu myaka ishije bitanga serivisi ku baturage, abivuriza ku bitaro bashima serivisi bahabwa gusa bagasaba ko zakomeza kunozwa.

Hagamijwe kugenzura ibikorwa mu kuvura no gukumira indwara z’ibyorezo ndetse n’imitangire ya serivisi muri rusange, itsinda ry’Abasenateri bari muri Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena basuye ibi bitaro bireberera abaturage 225.000.

Buri munsi ibi bitaro bikaba byakira abarwayi 1400.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko kugeza ubu buhagaze neza mu gukurikirana indwara z’ibyorezo zirimo COVID 19, imbasa, iseru, rubewole, indwara kugeza ubu iyo bazipimye nta muntu bazisangana.

Gusa mu myaka 3 ishize ibi bitaro byakiriye abarwayi ba Covid 19 1863 barimo abantu 390 bishwe nayo.

Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr.Kanyankore William avuga ko hari amasomo menshi bigiye ku cyorezo cya Covid 19 mu bijyanye no gukumira ibyorezo.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko nyuma y’imyaka 3 ibitaro bitangiye gukora, kuri ubu bifite ibibazo byinshi bigira ingaruka ku mitangire ya serivisi.

Ubuto bw’ibi bitaro ngo butuma hataboneka ahantu hihariye hashyirwa abantu bafite indwara zandura nk’indwara y’igituntu cyangwa se mugiga.

Hari ikibazo cy’amazi make, ibibazo by’imiyoboro y’amazi asanzwe ihura n’imiyoboro y’umwanda y’umusarani ku buryo bituma hari ibyumba bimwe bitagikorerwamo.

Visi wa Komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, Prof. Niyomugabo Cyprien avuga ko biteguye gukora ubuvugizi kuri iki kibazo ndetse no ku bijyanye n’ubuke bw’abaganga.

Ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga kandi ko hari ibikoresho bafite byagenewe gukoresha umuriro wa three-phase mu gihe ibi bitaro bifite umuriro wa mono-phase gusa.

Kuri ibi bitaro, umuforomo wagombye kwita ku barwayi 10 yita ku barwayi 25.

Kuri ibyo hiyongeraho igenda ry’abaganga rya hato na hato bajya gukora ahandi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *