Abaturage hirya no hino mu gihugu bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ubujura bwakajije umurego, aho ababikora hari n’abitwaza intwaro gakondo banahitanye bamwe mu baturage.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abishobora muri ibi bikorwa batazihanganirwa na gato.
Kwizera Abdoul umuturage mu Murenge wa Rwezamenyo mu Mujyi wa Kigali, mu ma saa tatu z’ijoro ryo kuwa Mbere tariki 10 Mata 2023, abajura binjiye iwe mu gipangu, bica idirishya bakoresheje ibyuma bamutwara ibyo yari afite mu nzu.
Aba bajura bakoresha amayeri atandukanye arimo no kugonda ibyuma bya giriyaje by’idirishya.
Ibi kandi biherutse kuba mu Karere ka Rubavu, aho hari uwatawe muri yombi akurikiranyweho kwiba televiziyo 11.
Mu cyumweru gishize mu Karere ka Muhanga polisi yaharasiye umuturage nyuma yo gukekwaho ubujura afite n’intwaro gakondo agashaka kurwanya inzego z’umutekano.
Ni mu gihe kandi mu Karere ka Nyamasheke, abaturage bo mu Murenge wa Karengera, akagari ka Mwezi batakarije icyizere ndetse bahita banavanaho ubuyobozi bw’umudugudu wabo wa Nyagafunzo nyuma yo kubakekaho gukingira ikibaba abajura barimo n’abanyerondo bamaze igihe babiba.
Ni nyuma y’aho mu ijoro ryo Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, hatobowe inzu 3 z’ubucuruzi muri uyu mudugudu bikaza kumenyekana ko mu bakoze ubwo bujura harimo n’ abanyerondo.
Abaturage hirya no hino mu gihugu barasaba ko iki kibazo cy’ubujura buciye icyuho burimo n’abitwaza intwaro gakondo bakica abantu cyashakirwa umuti urambye.
Iki kibazo kinahangayikishije inzego z’ibanze mu midugudu.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco avuga ko batazihanganira abaturage bishora mu bikorwa by’ubujura ngo dore ko hafashwe ingamba zikakaye.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko irimo gukora imikwabu hirya no hino mu gihugu ku bakekwaho ibi bikorwa by’ubujura bamwe bagatabwa muri yombi.
Umuvugizi wayo akaba yavuze ko mu minsi mike bazatangaza imibare y’abamaze gufatwa. Asaba abaturage gutanga amakuru hakiri kare.