Rwanda: Abazi amateka bashima imikorere y’Imitwe ya Politike iriho ubu kuko itarangwa n’ivangura

Abasobanukiwe imikorere y’imitwe ya Politiki ndetse n’itegeko nshinga ry’u Rwanda bavuga ko nta mutwe wa politiki wabona aho umenera ngo ushore Abanyarwanda mu ivangura n’amacakubiri nk’uko byagenze mbere y’uko FPR itsinda urugamba rwo kubohora igihugu, ikanahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Amwe mu mashyaka yashinzwe mbere y’uko u Rwanda rubona ubwigenge yashyize imbere politiki y’ivangura, irondabwoko n’irondakarere. Ayo mashyaka yakongeje ingengabitekerezo ya Jenoside haba kuri Repubulika ya mbere n’iya Kabiri.

Mu bihe bitandukanye, Abatutsi bagiye bicwa kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Senateri akaba n’inzobere mu matekegeko, Hon. Evode Uwizeyimana, avuga ko ayo mashyaka arimo APROSOMA na MDR PARMEHUTU, nta kiza yazanye mu Banyarwanda uretse kubabibamo urwango no kuvutsa ubuzima bamwe muri bo.

Mu 1991, nibwo mu Rwanda hongeye kuvuka amashyaka menshi nyuma y’inama yabereye i Labole ku gitekerezo cya Francois Mitterrand wari Perezida w’Ubufaransa. Iyi nama yaje yiyongera ku bibazo bya politiki n’ubukungu byari imbere mu gihugu byatumye abanyarwanda babarirwa muri 30 bandika basaba ko habaho amashyaka menshi.

Hon Mukaba Abbas; Visi Perezida w’ishyaka ntangarugero muri Demokarasi PDI, avuga ko muri icyo gihe bitari byoroshye gushinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa MRND rya Juvenal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda muri icyo gihe.

Mu gihe ku kibuga cy’imirwano FPR Inkotanyi yakubitaga inshuro ingabo zari iza Leta, niko imbere mu gihugu amashyaka ya Politiki yotsaga igitutu ubutegetsi bwa MRND. Ku rundi ruhande ariko amwe muri ayo mashyaka yacitsemo ibice agendera ku murongo w’ubuhezanguni bushingiye ku irondakoko nk’uko byari bimeze ku mashyaka nka CDR na  MRND. Abanyapolitiki bitandukanyije n’ibi byiswe HUTU Power, ni bamwe mu bishwe ku ikubitiro ubwo Jenoside yatangiraga tariki ya 7 Mata 1994.

Senateri Nkusi Juvenal avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi byasabaga imikorere mishya kugira ngo abaturage bongere kugirira icyizere imitwe ya Politiki.

Bashingiye ku iterambere mu mfuruka zose bagezwaho, abaturage bavuga ko ubu aribwo buyobozi bari bakeneye bityo bagashima imikoraniye y’imitwe ya Politike yemewe mu Rwanda bityo bakifuza ko yakomereza muri uyu murongo.

Itegeko nshinga ry’ u Rwanda ku ngingo yaryo ya 57 ivuga ko imitwe ya Politiki ibujijwe gushingira ku isano muzi, ku bwoko, ku muryango, ku nzu, ku gisekuru, ku karere, ku gistina, ku idini cyangwa ikintu cyose cyatuma habaho ivangura.

Mu gihe byaramuka bikozwe n’umutwe wa Politiki runaka, umutwe w’iri tegeko ku ngingo ya 58  ivuga ko SENA ikurikirana uwo mutwe wateshutse bikomeye ku nshingano zikubiye mu ngingo ya 10 ivuga gukumira no guhana icyaha cya Jenoside kurwanya ihakana n’ipfobya n’ibindi biyishamikiyeho. SENA ishobora gusaba urwego rufite mu nshingabo zarwo imikorere y’imitwe ya Politike gufatira ibihano uwo mutwe, n’ibyemezo birimo no kuwuhagarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *