Kwibuka29: Hibutswe Abatutsi basaga 10,000 biciwe umunsi umwe ku Ihanika-Nyamasheke

Abarokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi kuri Paruwasi Gatolika ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke baravuga ko nubwo ibihe banyuzemo  kuri iyi tariki bitari byoroshye babashije kwiyubaka mu iterambere ndetse bagira uruhare muri gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge bumaze gutera imbere muri aka gace.

Tariki ya 11 Mata kuri iyi paruwasi honyine hishwe abatutsi barenga ibihumbi 10, bigaragaza ubukana jenoside yakoranywe muri aka gace.

Benshi mu bari bahunguye kuri iyi paruwasi ya Hanika bari baturutse hirya no hino mu cyahoze ari komini Gatare.

Kaneza Adolphe na Mukarusine Consolee baharokokeye baravuga imbaraga zakoreshejwe muri icyo gihe kugira ngo hicwe umubare ungana gutya umunsi umwe.

Nyuma y’urugendo rutari rworoshye bakarokoka urugendo rwo kwiyubaka ngo rugeze heza mu iterambere ndetse ngo no ku mutima ibikomere bigenda bikira nk’uko byemezwa na Kaneza utarashoboraga kugera kuri iyi paruwasi no ku rwibutso mu gihe cyose cyo kwibuka kubera ibyo yahaboneye.

Kwiyubaka kandi biranashimangirwa n’umubano abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bongeye kugirana n’abagize uruhare mu kubicira imiryango.

Aha kuri paruwasi ya Hanika ari na ho hari urwibutso rwa Jenoside rwa Macuba rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 11 y’abatutsi.

Gusa kuri iyi nshuro nta gikorwa cyo kwibuka cyahabereye kubera ko byahujwe na gahunda yo gusoza icyumweru cy’icyunamo izahabera kuwa kane tariki 13 Mata.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *