Rwanda: Mu 2030 hazakenerwa Miliyari 52 Frw zo kwita ku buzima bw’abafite Ubumuga

Leta y’u Rwanda ikenera miliyari 7,5 Frw buri mwaka mu kwita ku buzima bw’abafite ubumuga ndetse kugeza mu mwaka wa 2030 hazaba hakenewe byibura miliyari 52 Frw muri ubwo buvuzi.

Iyi mibare yagaragajwe na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana kuri uyu wa Mbere, ubwo we n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize, RSSB, Kanyonga Louise, bahaga Abadepite ibisobanuro ku bibazo byabajijwe kuri raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu y’ibikorwa by’umwaka wa 2022-2023.

Bimwe muri ibyo bibazo birimo ibirebana na serivisi z’ubuvuzi bw’abafite ubumuga, ubuvuzi bw’abageze mu zabukuru n’ubwisungane mu kwivuza.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko Leta y’u Rwanda yiyemeje gukora ku buryo mu gihe umuntu atakaje urugingo bitaba impamvu yo kuguma mu rugo.

Ku birebana n’ibikoresho n’imiti umurwayi atabona kandi yayandikiwe na muganga, mbere hari urutonde rw’imiti 887 yashoboraga kubona akoresheje ubwishingizi afite ariko ubu uruvuguruye ruriho imiti 1400.

Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko mu biteganijwe kongerwa kuri urwo rutonde vuba harimo imiti ihenze ivura kanseri ndetse na serivisi zirebana no gusimbura ingingo zirimo n’impyiko ndetse ubu buvuzi bwatangiye gutangirwa mu gihugu.

Yagaragaje ko mu gihe umurwayi yandıkiwe umuti aba agomba kuwubona ku ivuriro rimwegereye.

Kugeza ubu, Abanyarwanda bagera kuri 80% ni bo bivuriza ku rwego rw’ibanze.

Umuyobozi wungirije wa RSSB, Louise Kanyonga, yavuze ko mu mwaka ushize abakoresha ubwisungane mu kwivuza barenze 90%.

Yagaragaje ko miliyari 70 Frw ari yo yakoreshejwe mu kugeza serivisi ku banyamuryango bayo.

Bamwe mu badepite bagaragaje ko kuba umubare nyawo w’abafite ubumuga utazwi kugeza ubu bikiri imbogamizi mu kugena ingengo y’imari yakoreshwa mu kubaha serivisi.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *