Rwanda: Kuzamura ireme ry’Uburezi mu Mashuri abanza byatanze umusaruro?

Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kuzamura ireme ry’Uburezi mu bigo by’amashuri abanza hifashishijwe ikoranabuhanga, RwandaEQUIP (Rwanda Education Quality Improvement Program) ndetse yatangiye gutanga umusaruro.

Ibyagezweho muri iyi gahunda byagarutsweho mu Kiganiro #WaramutseRwanda cya Televiziyo Rwanda cyo ku wa Mbere, tariki ya 5 Gashyantare 2024.

Cyagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu kwimakaza ikoranabuhanga mu burezi n’uruhare rwaryo mu kuzamura ireme ry’uburezi ndetse n’imbogamizi zikiri mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu myigire n’imyigishirize mu mashuri.

Abagitumiwemo ni Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Marie Thérèse Uwamahoro; Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abarimu mu Rwego rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB, Léon Mugenzi Ntawukuriryayo n’Umuyobozi wa Gahunda ya RwandaEQUIP, Uwajeneza Clement.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Abarimu muri REB, Léon Mugenzi, yavuze ko kwimakaza ikoranabuhanga byatumye abarimu boroherezwa gutegura amasomo no kujyana n’ibigezweho.

Binyuze muri RwandaEQUIP, abarimu bahabwa ‘tablets’ zirimo imfashanyigisho n’amasomo ateguwe hashingiwe ku nteganyanyigisho ya REB.

Yagize ati:“Mu by’ukuri uwo mwarimu afite amahirwe kubera ko byamugabanyirije wa mwanya wo gukoresha intoki yandika, ahubwo bikamufasha kumenya uko amasomo ateguye. Yagize amahirwe yagutse kurusha abandi kandi uko tuzagenda twongera ubushobozi, abarimu benshi bazabyishimira.”

Mugenzi yavuze ko binafasha abarimu kumenya ururimi rw’Icyongereza kubera ko amasomo aba ari muri izi tablets aba ateguye muri urwo rurimi.

Ikoranabuhanga rya RwandaEQUIP kuri ubu riri gukoreshwa n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza 761 aherereye mu turere 30 n’abarimu 16.952 bigisha hafi abanyeshuri bagera ku 800.000.

Mu mwaka wa mbere, yari mu bigo 100, uwa kabiri hongewewo ibigo 150 mu gihe umwaka ushize hiyongereyeho ibigo 511.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *