KESA na The Champions bashimiye zimwe mu “Ndashyikirwa” za Karate y’u Rwanda (Amafoto)

Kigali Elite Sports Academy (KESA) na The Champions Sports Academy, bashimiye bamwe mu bagize uruhare mu iterambere ry’umukino njyarugamba wa Karate mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 03 Gashyantare 2024, ubwo hakinwaga Irushanwa ryateguwe n’aya makipe yombi ryiswe “The Legends Karate Open Competition”.

Abateguye iri Rushanwa n’iki gikorwa by’umwihariko, Nkurunziza Jean Claude uzwi nka Maitre Gasatsi, umuyobozi wa KESA na Nkuranyabahizi Noel, bavuga ko bateguye iri Rushanwa mu rwego rwo kongera kwibutsa abakanyujijeho ko uruhare rwabo mu iterambere ry’umukino wa Karate mu Rwanda ruzirikanwa kandi bagikenewe mu gukomeza kuwuba hafi no kuwutera ingabo mu bitugu.

“Nta Myaka ibaho yo kudakina Karate”, Abakanyujijeho bongeye kwiyibutsa ahahise (Amafoto)

Uretse iri Rushanwa ryakinwe mu buryo bwa Kata na Kumite, aba bashoramari muri Siporo by’umwihariko mu mikino njyarugamba, bavuga ko bahisemo gushimira bamwe mu bagize uruhare mu kumenyekanisha uyu mukino haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko abo mu kiragano cyabo nk’abakinnyi ndetse na bakuru babo baje no kubabera abatoza mu bihe bitandukanye.

Iki gikorwa bavuga ko ari intangiriro kuko hatashimiwe bose nk’uko babyifuzaga, gusa bitsa ko ku nshuro ya kabiri, bazitegura bihagije ku buryo buri umwe azagerwaho.

By’umwihariko kuzirikana uruhare rwa Nyakwigendera Sensei Sayinzoga, Sensei Uwayo Theogene, Sensei Rurangayire Guy Didier, Dr Nsazimana Sabin n’abandi…

Ibyiciro byahawe Amashimwe:

  • Bamwe mu batoza b’Indashyikirwa mu kiciro cy’Abakuru
  1. Sinzi Tharcisse
  2. Niragire Samuel
  3. Bugabo Amir
  4. Noel Nkuranyabahizi
  5. Mwizerwa Dieudonne
  6. Claret Antoine
  7. Kumi Said
  8. Gaga Didier

Aba ni abatoza bashimiwe nk’Indashyikirwa bakoze abakinnyi bagiye mu Ikipe y’Igihugu.

Kubahitamo, harebwe bamwe mu batoza banyuzwe imbere n’abakinnyi benshi bavuyemo abakiniye Ikipe y’Igihugu mu marushanwa mu bihe bitandukanye.

  • Bamwe mu bakinnyi b’Indashyikirwa
  1. Umukinnyi w’umugabo wahize abandi mu kwiyereka (Kata): Afande Twajamahoro Sylivester
  2. Umukinnyi w’umugabo wahize abandi mu kurwana (Kumite): Munyeshyaka Vicent uzwi nka Cyuma
  3. Umukinnyi w’umugore wahize abandi mu kwiyereka (Kata): Umuhoza Aisha
  4. Umukinnyi w’umugore wahize abandi mu kurwana (Kumite): Solange Ingabire
  • Abatoza b’abatoza (Sensei) bateje imbere Karate ndetse bakaba batarahwemye kuyiba inyuma
  1. Sensei Sinzi Tharcisse
  2. Sensei Master Rugeyo Rutinywa
  3. Sensei Karamaga Barnabe
  4. Sensei Doctor Ngabitsinze
  • Abandi bashimiwe

Mwizerwa Dieudonne: Yateje imbere uburyo Umukino wa Karate usifurwamo by’umwihariko ahiga abandi kuwusifura.

Nkuranyabahizi Noel: Yashimiwe uruhare yagize mu iterambere ryo gutoza Umukino wa Karate by’umwihariko kuba yarahiza abandi mu kubishyira mu bikorwa.

Mbabazi Gilbert: Yashimiwe nk’umugabo utegura akanayobora neza ibikorwa bya Karate.

Ingabire Christine: Yashimiwe nk’umugore uyobora neza ibikorwa bya Karate.

Uwase Delphine: Yashimiwe nk’umugore utegura neza ibikorwa bya Karate.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien wari witabiriye iki gikorwa, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:“Turashimira amakipe yateguye iki gikorwa. Intego nyamkuru y’iki gikorwa, kwari ukugaraza ko gukina Karate bitagira Imyaka by’umwihariko no kongera kwibutsa abakinnye Karate mu Myaka yatambutse ko batagomba kwigunga ngo batekereza ko igihe cyabasize, ahubwo ko mu mbaraga buri umwe afite yakomeza kuyikina kandi neza”.

Hari hagamijwe kandi kongera guhuza imbaraga mu byiciro byose haba abakanyujijeho n’abakiyikina mu rwego rwo kubakira Karate ahazaza harambye.

Yasoje agira ati:“Abakiri bato, bagomba kurebera kuri aba bakuru babo nabo bagakurana umuhate, ikinyabupfura no kureba kure mu rwego kuzagirirwa akamaro n’uyu mukino”.

“Turashimira kandi aya makipe yagize uruhare mu gutegura iki gikorwa, turikuza ko mu Myaka iri imbere cyazaba igikorwa kinini kurushaho, ndetse n’abandi bakinnye uyu mukino batagaragaye uyu munsi, bakazaboneka”.

Amafoto

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text that says "THE CHAMPIONS SPORTS ACADEMY THE WANDA KARATE FEDERAT CHOOLIFE KIGAL ELITE SPORTS ACADEMY NEVER DERESTIMATE MAKE YOURSELF #Sport is THE LEGENDS KARATE OPEN COMPETITION 1st Edition 2024 powerful Agent to transform lives CHO LIFE SPORTSACADEM CHO AIDRA THECN CHOO IFE K CHO Coac EHMPN CHO CHOOLIFE"

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of ‎7 people, people performing martial arts and ‎text that says "‎rts CHOOLIFE LIFE EXCEI Spor THE CHAMPIONS CH LIFE KARAT LIFE CADEMY CH CHOOLIFE LIFE THERWANDA KARAT THE LEGENDS KARATE OPEN COMPETITION 1e Editio werful Ag #Sport IFE MISSION transform CH CHOOLIFE ++ LIFE Pmח‎"‎‎

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text
Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto rusange

 

May be an image of 15 people, people performing martial arts and text
Abasifuzi bafashe ifoto rusange n’abakanyujijeho mu mukino wa Karate mu Rwanda

 

May be an image of 14 people, people performing martial arts and text
Abakiri bato bagikina Karate basabwe kwigira kuri bakuru babo

 

May be an image of 15 people, people performing martial arts and text

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text

May be an image of 2 people and text that says "THE CHAMP SPORTS ACAD IFE THE RWANDA KARAT FEDER is NDS KA MPETIT st Edition 2024 ful Agent to transf LIELITE LIFE GyM LIFE oPGyM KIGALIELITE M ToPGyM"
Mbabazi Gilbert yashimiwe uruhare rwe mu gutegura no kuyobora ibikorwa bya Karate

 

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text that says "KAIDO"
Twajamahoro Sylivester ni umwe mu bakinnyi banyuze bensho mu kiciro cya Kata mu bihe bye

 

May be an image of 2 people and text that says "THE CHAMPIONS SPORTS ACADEMY LIFE THE RWANDA KARATE -FEDERAT TH CH ENDS KARAT OMPETITION 1st Edition 2024 erful Agent to transform liv KARAT SPORTSACADEMY SPORTS CH LIFE SPORTS ACADEMY CH ToPGYM CH CH LIFE LIFE TOeGM ÛPON KIGALLELITE SPORTS ACADEMY CH LIFE"

May be an image of 5 people and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 5 people and text

May be an image of 4 people, dais and text

May be an image of 7 people

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 10 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people and text

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text that says "LIFE"

May be an image of 3 people, people smiling and text
Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda “Ferwaka”, Niyongabo Damien yashimiwe uruhare iri Shyirahamwe rigira mu gushyigikira abakora ibikorwa biteza imbere uyu mukino

 

May be an image of 3 people and text that says "CH CHOOLIFE LIFE A H 03 LIFE KOL CH 13 LIFE"
Nkurunziza Jean Claude

 

May be an image of 4 people and text

May be an image of 3 people and text
Sensei Mwizerwa Dieudonne

 

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text
Sensei Nkuranyabahizi Noel yashimiwe

 

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text
Dr. Ngabitsinze ni umwe mubashimiwe uruhare bagira mu gushyigikira no kuba hafi umukino wa Karate

 

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text
Sensei Maitre Sinzi Tharcisse ufatwa nk’Ishyiga ry’Imbere mu mukino wa Karate mu Rwanda, yashimiwe uruhare yagize mu Myaka isaga 30 ishize

 

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 10 people, crowd and text
Abafana banyuze n’uburyo abakanyujijeho bongeye kubibutsa ibihe

 

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 10 people, people performing martial arts and text

May be an image of 10 people, people performing martial arts and text

May be an image of 13 people, people performing martial arts and text

May be an image of 11 people, people performing martial arts and text

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text that says "CHOCLIF THE LEGE OPEN CO #Sport powerful Gi"

May be an image of 7 people, people performing martial arts and text

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text

May be an image of 5 people, people performing martial arts and belt

May be an image of 6 people, people performing martial arts and text

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 10 people, crowd and text

May be an image of 6 people and people performing martial arts

May be an image of 4 people and people performing martial arts

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 6 people and people performing martial arts

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 13 people, people performing martial arts and text

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

May be an image of 15 people, people performing martial arts and text

May be an image of 11 people and people performing martial arts

May be an image of 9 people, people studying, chess and text
Imisifurire ya Karate mu Rwanda ni kimwe mu bimaze gutera imbere

 

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

May be an image of 7 people, people performing martial arts and text

May be an image of 1 person, performing martial arts and text

May be an image of 8 people, people performing martial arts and text

May be an image of 7 people, people performing martial arts and text

May be an image of 9 people and people performing martial arts

May be an image of 2 people and people performing martial arts

May be an image of 2 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people and text

May be an image of 5 people and text that says "VU adidas Wilea"

May be an image of 7 people, dais and text

May be an image of 8 people and text that says "THE CHOOLIFE KAR ELITE ADEMY 4e LF PE NDS BT"

May be an image of 5 people, people performing martial arts and text

 

May be an image of 8 people

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *