“Nta Myaka ibaho yo kudakina Karate”, Abakanyujijeho bongeye kwiyibutsa ahahise (Amafoto)

Abahoze bakina Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda, bongeye kwiyibutsa ibihe byiza byabaranze ubwo intege zari zikibashobokeye.

Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa 03 Gashyantare 2024, cyateguwe n’amakipe ya Kigali Elite Sports Academy (KESA) na The Champions Sports Academy ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda (Ferwaka).

Binyuze mu Irushanwa aya makipe yise “The Legends Karate Open”, Abakarateka bari hejuru y’Imyaka 35 bahurijwe hamwe bongera kwiyibutsa uko bari intarumikwa mu bihe byabo, haba mu kwiyereka (Kata) no kurwana (Komba).

Guhera ku isaha ya saa 11:00, Muri Dojo isanzwe ikoreshwa n’ikipe ya The Champions Sports Academy, iri rushanwa ryari ryanzitse.

Uretse kurushanwa, hari hagamijwe gushimira zimwe mu Nkingi za Mwamba zafashije Umukino wa Karate gushinga Imizi mu Rwanda mu bihe bitandukanye.

Abahoze bakina Karate basaga 50, mu kiciro cy’abagabo n’abagore, bongeye kunyura benshi bari bitabiriye iki gikorwa by’umwihariko mu kiciro cya kwiyereka (Kata).

Uretse abakanyujijeho, abakiri bato mu byiciro byombi, nabo beretse bakuru babo ko umurage babatoje bakomeje kuwusigasira ndetse ko ntakabuza umukino wa Karate mu Rwanda uzakomeza kuba umwe mu mikino idatatira igihango n’indangagaciro za siporo.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien wari witabiriye iki gikorwa, mu kiganiro yahaye Itangazamakuru yagize ati:“Turashimira amakipe yateguye iki gikorwa. Intego nyamkuru y’iki gikorwa, kwari ukugaraza ko gukina Karate bitagira Imyaka by’umwihariko no kongera kwibutsa abakinnye Karate mu Myaka yatambutse ko batagomba kwigunga ngo batekereza ko igihe cyabasize, ahubwo ko mu mbaraga buri umwe afite yakomeza kuyikina kandi neza”.

Hari hagamijwe kandi kongera guhuza imbaraga mu byiciro byose haba abakanyujijeho n’abakiyikina mu rwego rwo kubakira Karate ahazaza harambye.

Yasoje agira ati:“Abakiri bato, bagomba kurebera kuri aba bakuru babo nabo bagakurana umuhate, ikinyabupfura no kureba kure mu rwego kuzagirirwa akamaro n’uyu mukino”.

“Turashimira kandi aya makipe yagize uruhare mu gutegura iki gikorwa, turikuza ko mu Myaka iri imbere cyazaba igikorwa kinini kurushaho, ndetse n’abandi bakinnye uyu mukino batagaragaye uyu munsi, bakazaboneka”.

“Mu bihe biri imbere, turategura kuzakora igikorwa cyagutse nk’Ishyirahamwe, ku buryo abagize uruhare mu mukino wa Karate mu Rwanda, bazazirikanwa ndetse bagashimirwa mu buryo bwisumbuyeho”.

Umuyobozi wa Kigali Elite Sports Academy (KESA), Nkurunziza Jean Claude uri mu bateguye iki gikorwa, yavuze ko yanyuzwe n’uburyo cyagenze by’umwihariko abakanyujijeho bitabiriye ku bwinshi.

Ati:“Twateguye iki gikorwa hagamijwe kongera kwibutsa abakinnye Karate ko uyu mukino ukibakeneye. Turabashimira ko batwumvise bakitabira ubutumire bwacu kandi twanyuzwe n’ibyo batweretse”.

“Mu bihe bitandukanye, hakunze gutegurwa amarushanwa y’abakiri bato, ukabona abakinnye mu Myaka yashize barirengagijwe cyangwa nabo bariheje. Ibi byaduteye imbaraga yo kubategurira Irushanwa kandi kuva uyu munsi rizajya riba buri mwaka”.

KESA na The Champions Sports Academy twahuje imbaraga mu rwego rwo kugaragaza ko gushyira hamwe kw’Abakarateka kwatanga umusaruro by’umwihariko ku muryango mugari wa Karate imbere mu gihugu.

“Uretse iki kandi, mwabonye ko abafatanyabikorwa batangiye kwitabira ibikorwa byacu, ni ikigaragaza ko Karate yatunga uyikina ndetse n’uwayishoyemo Imari”.

Yasoje agira ati:“Intego ni uko iri Rushanwa ryazajya ku rwego mpuzamahanga by’umwihariko rihereye mu Karere”.

Amafoto

Image
Uko abarushanyijwe bitwaye muri buri kiciro

May be an image of 14 people, people performing martial arts and text

May be an image of 15 people, people performing martial arts and text

May be an image of 3 people, people performing martial arts and text

May be an image of 4 people, people performing martial arts and text

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien yavuze ko iri ari itangiriro ry’ibikorwa bihuza abakanyujijeho muri Karate

 

May be an image of 1 person and text
Umuyobozi wa Kigali Elite Sports Academy (KESA), Nkurunziza Jean Claude.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *