Nyaruguru: Bamwe mu Babyeyi batewe Impungenge n’Inkuba zikubitira ku Mashuri

Hari ababyeyi bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima bw’abana babo bari ku mashuri muri iki gihe cy’imvura, irimo no kugaragaramo inkuba cyane. 

Mu Karere ka Nyaruguru, mu mpera z’ukwezi gushize inkuba yakubise ishuri ribanza abana batandatu barahungabana.

Mu Ishuri Ribanza rya Mashya mu mwaka wa gatandatu aho inkuba iherutse gukubita abanyeshuri, ubwo twahageraga imvura yarimo igwa cyane ndetse yumvikanamo inkuba ku buryo bari babujijwe gusohoka ngo bajye gufata ibyo kurya.

Kuri iri shuri ribanza rya Mashya hari imirindankuba ibiri iri shuri ryahawe n’abafatanyabikorwa ku buryo ubuyobozi bwaryo buvuga ko iyo itahaba byari kuba ibindi.

Ababyeyi mu bice binyuranye bavuga ko batewe impungenge n’ubuzima bw’abana bari ku mashuri bagasaba ko kubaka amashuri byajya bijyana no kuhashyira imirindankuba.

Muri aka Karere ka Nyaruguru n’ubundi ngo inkuba iherutse gukubita ikigega cy’amazi igita mu kabande.

Abayobozi ba bimwe mu bigo by’amashuro bitagira imirindankuba byiganjemo iby’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bavuga ko batakwibonaho ubushobozi bwo kuyigurira.

Mu Karere ka Nyaruguru habarurwa ibigo by’amashuri byose hamwe 118 gusa 22 nibyo bifite imirindankuba henshi byahawe n’abafatanyabikorwa.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu Karere ka Nyaruguru, Joel Hagenimana avuga ko amashuri agiye gufashwa guhabwa imirindankuba akagenda yishyura buhoro buhoro ku buryo bitarenze ukwezi kwa Gatatu amashuri yose muri aka Karere azaba afite imirindankuba.

Kuva mu 2022, Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi yavuze ko abantu 273 bahitanywe n’ibiza byo gukubitwa n’Inkuba mu gihugu hose mu gihe cy’imyaka 5 yari itambutse abandi 882 barakomereka.

Uturere tuza ku isonga muri ibi biza ni Karongi na Rutsiro ndetse ngo hatangiye gukorwa ubushakashatsi kuri iki kibazo. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *