Rwanda: Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yakajije Ingamba zo gucunga Umutekano w’inkunga zigenerwa abibasiwe n’Ibiza

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Bwana Habinshuti Philippe yatangaje ko iyi Minisiteri yakajije ingamba z’uburyo inkunga yagenewe abibasiwe n’ibiza igomba kubungabungwa, haba mu kuyakira no kuyigeza kubo igenerwa.

Urubuga rwa Twitter rw’iyi Minisiteri, rwanditse ko kuva hatangizwa gahunda yo gukusanya inkunga yo gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza, hamaze kuboneka Miliyoni zigera kuri 700 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubwo yasobanuraga uburyo bwo gucunga inkunga, Habinshuti yagize ati:”Inkunga ikoreshwa hagendewe ku buryo busanzwe bwo gucunga umutekano w’amagaranga y’Igihugu, hakaba ho n’uburyo bwo kuyakurikirana buri  munsi, aho agiye, uyakiriye, icyo agiye kuyakoresha ndetse bikemezwa na komite zitandukanye .

Yakomeje avuga ko iyo bigaragaye ko yakoreshejwe nabi, hari uwo bibazwa.

Ati:”Hari ingamba zateguwe zo gukurikirana uko ibikorwa bigenda, iyo bigaragaye ko bitakozwe uko bikwiye bigizwe mo uruhare n’abantu barakurikiranwa byaba ngombwa bakanabihanirwa”.

Akomeza avuga ko abakira ibikoresho n’amafaranga ari abakozi ba leta haba mu uturere, imirenge, Minisiteri, ndetse n’ibigo bityo akabasaba gukora inshingano zabo neza.

Yatangaje ibi mu gihe mu minsi ishize hari abakozi bagaragawe ho no gukoresha nabi inkunga yagenewe abagizweho ingaruka n’ibiza mu turere turimo Rutsiro, Karongi n’ahandi, aho bagaragawe ho no kunyereza ibikoresho birimo n’imyambaro barafashwe barakurikiranwa.

Hagati aho, MINEMA yashimiye byimaze yo Abanyarwanda batuye imbere mu gihugu, abatuye i Mahanga, Ibigo bya Leta, za Kampani, Sosiyete n’inshuti z’u Rwanda uburyo bakomeje kwitanga mu gufasha abagizwe ho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’uburengerazuba byo kuwa 2-3 Gicuransi 2023 .

Mu izina rya Minema, Bwana Habinshuti yagize ati:”Dukomeje gushimira abagize uruhare mu kugira ngo tubashe kubona ubushobozi buhagije bwo gufasha abagizwe ho ingaruka n’ibiza”.

“Turabizeza ko dukomeza gukurikirana uburyo bikorwamo neza, aho bigaragaye ko bitakozwe uko bikwiye bagakurikiranwa”.

Uretse inkunga y’Amafaranga abagizweho ingaruka n’Ibiza bakomeje kwakira, bahabwa Ibiribwa, Imyambaro, Sima zo kubaka n’ibindi bitandukanye.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Bwana Habinshuti Philippe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *