Imirimo yo kuvugurura Sitade Amahoro igeze mu gice kibanziriza icya nyuma

Imirimo yo kubaka ndetse no kuvugurura sitade Amahoro igeze ahashimishije, mu gihe biteganyijwe ko muri Nyakanga Umwaka utaha igomba kuba yuzuye ntagisibya.

Sitade Amahoro ni cyo kibuga gikuru cy’umupira w’amaguru mu Rwanda kuva yakubakwa ahagana mu 1986.

Kuva muri Nzeri umwaka ushize, imirimo yo kuvugurura iyi sitade yaratangiye, aho hari intego yo kubaka iki kibuga mu buryo bugezweho, ndetse ikongererwa n’ingano, ikajya yakira abantu ibihumbi 45 bavuye ku bihumbi 25.

Nyuma y’amezi 8 gusa, winjiye muri iyi sitade usanga hamaze guhindurwa byinshi, ndetse umuntu yavuga ko imirimo yo kubaka igeze nko mu cya kabiri.

Biteganyijwe ko iyi sitade izuzuza mu 2024, ahagana mu mpera z’ukwezi wa Kamena, ndetse ikaba izakoreshwa mu muhango w’irahira ry’umukuru w’igihugu, ndetse ikazakira imikino y’igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, kizabera mu Rwanda muri uwo mwaka.

Imirimo yo kubaka sitade Amahoro igeze kure, ndetse icyizere ni cyose ko umwaka utaha izatangira gukoreshwa.

Ahahoze ari mu myanya ya macye naho hazaba hatwikiriye nta zuba n’imvura bizagera ku bahicaye

 

Umuzenguruko wa sitade, ku ruhande ruteganye n’imyanya y’icyubahiro

 

Ukinjira ahahoze amarembo manini, usanganirwa n’ibikorwa by’ubwubatsi n’urusaku rw’ibimashini.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *