Karate: Amakipe akabakaba 40 agiye kwitabira Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ishyirahamwe ry’Umukino Njyarugamba wa Karate mu Rwanda rizwi nka FERWAKA, ryateguye Irushanwa Ngarukamwaka ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kuri iyi nshuro, iri Rushanwa rizitabirwa n’amakipe akabakaba 40 y’abagore n’abagabo, mu gihe abakinnyi basaga 70 mu gihugu hose bamaze kwiyandikisha bemeza kuzaryitabira.

Rikaba rizakinwa ku Cyumweru tariki ya 28 Gicurasi 2023, rikazakinirwa muri Nyubako (Salle) y’Ishuri rya Saint André i Nyamirambo.

Ferwaka itangaza ko iri Rushanwa ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri ya Siporo mu Rwanda (Minisports) na Komite Olempike y’u Rwanda.

Mu kiganiro kihariye THEUPDATE yagiranye na Bwana Damien Niyongabo uyobora iri Shyirahamwe, agaruka ku myiteguro y’iri Rushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ati:”Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ni inshingano za buri Kiremwamuntu by’umwihariko Abanyarwanda”.

“Bitewe n’agaciro Kwibuka bifite, twashyize imbaraga zishoboka mu gitegura iyi mikino. Kuri ubu, ubukangurambaga burarimbanyije kugira ngo rizitabirwe ku rwego rwo hejuru, by’umwihariko abanyamuryango ba Karate mu Rwanda”.

“Turasaba Abanyawanda kuzadutera Ingabo mu Bitugu ari benshi, tukazafatanya kwibuka Abasiporotifu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko abakinaga Umukino wa Karate”.

Agaruka ku buryo amarushanwa azakorwamo, Bwana Damien Niyongabo yavuze ko azakorwa mu buryo bubiri (2), burimo ubuzwi nka Kumite (Kurwana) n’uburyo bwa Kata (Imyiyereko).

Ubu rubyo bwombi, bukaba buzitabirwa n’amakipe y’abagabo n’abagore, guhera ku Myaka 18 kuzamura.

Muri iri Rushanwa kandi, amakipe y’abagabo azakina Kumite ndetse na Kata, mu gihe amakipe y’abagore, abakinnyi bazakina ku giti cyabo, abakinnyi bakazakina (Open Kata na Open Kumite).

Mbere y’uko iri Rushanwa ryitwa Genocide Memorial Tournament (GMT), ryitwaga Never Again rikaba ryarakinwe mu bihe bitandukanye, uretse hagati y’Umwaka w’i 2020 n’i 2021 bitewe n’Icyorezo cya Covid-19 cyari cyugarije Isi n’u Rwanda muri rusange.

Asoza ikiganiro yagiranye na THEUPDATE, Bwana Damien Niyongabo yasabye Abakarateka Kwibuka biyubaka, no kuzitabira iri Rushanwa mu rwego rwo kwiifatanya mu Bikorwa byo Kwibuka Abakarateka bazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yunzemo ati:”Turakangurira kandi abakinnyi n’abatoza gukomeza kwitegura neza, kuko iri Rushanwa rizakoreshwa hatoranywamo impano z’Abakaratika bazakinira Ikipe y’Igihugu”.

Mu Mwaka ushize w’i 2022, iri Rushanwa ryegukanywe n’ikipe ya Okapi mu kiciro cy’abagabo n’ikipe ya ZEN Karate Do Rubavu mu bagore.

Uko amakipe yakurikiranye:

Abagabo

1. OKAPI
2. UR Huye Campus
3. The Champions Karate Academy

Abagore

1. ZEN Karate Do Rubavu
2. The Champions Karate Academy
3. UR Huye Campus

Amakipe yamaze kwiyandikisha kuzitabira Irushanwa ryo Kwibuka mu kiciro cya Kumite

 

Amakipe yamaze kwiyandikisha kuzitabira Irushanwa ryo Kwibuka mu kiciro cya Kata.

Amafoto

Image
Bwana Damien Niyongabo, Perezida w’Ishyirahamwe rya Karate mu Rwanda (Ferwaka)

 

2 thoughts on “Karate: Amakipe akabakaba 40 agiye kwitabira Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

  1. Nice all karatekas be ready
    With moment action that’s good time of to remember our members died
    In Genocide 🙏🙏🥋🥋❤️🥋🥋👍

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *