Rwanda: MINAGRI yijeje abahinzi b’Ibirayi Imbuto yujuje ubuziranenge mu rwego rwo kongera Umusaruro

Ibura ry’imbuto y’ibirayi yujuje ubuziranenge ni kimwe mu byo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igiye guhagurukira, mu rwego rwo kongera umusaruro wabyo.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, yatangaje ko bagiye guhagurukira ikibazo cy’imbuto y’ibirayi itujuje ubuziranenge ihingwa igatuma umusaruro utaba mwiza uko bikwiye, hazamurwa ingano y’imbuto yujuje ubuziranenge ikazava kuri 5% ikikuba inshuro 10.

Ibirayi ni kimwe mu bihingwa biribwa cyane mu Rwanda ndetse ubisanga mu masoko yose kandi ubicuruza ntabimarana kabiri bitaragurwa ngo bishire.

Abahinzi b’ibirayi mu bo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba ariko bagaragaza ko bagifite ikibazo cyo kubura imbuto y’indobanure ishobora gutuma ibirayi byiyongera ku masoko.

Hari n’abavuga ko bamwe mu bantu baza bagatwara imbuto aho kuyishyira abahinzi ngo ihingwe bakajya kuyirira.

Aba bahinzi bavuga ko bakeneye imbuto ijyanye n’ubutaka bemeza ko bwamaze kugunduka kuko iyo babona uyu munsi itakibaha umusaruro ufatika.

Mu nama yahuje abahagarariye abahinzi b’ibirayi, abatubuzi b’imbuto zabyo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Ubucuruzi n’Inganda, ku wa 2 Gicurasi 2023, Minisitiri Dr Musafiri Ildephonse, yavuze ko bagiye kujya bakurikirana umuntu wiyemeje gutubura imbuto y’ibirayi kugira ngo abahinzi babone imbuto ikwiye.

Ati:“Twagira ngo turebe abatubuzi bafite gahunda bashobora gutubura neza, mu mirima yujuje ubuziranenge […] Turashaka rero gukora gahunda nziza kugira ngo tubakurikirane, uwo duhaye iyo mubuto ya mbere, uwo duhaye iya kabiri, gutyo gutyo tumenye ngo utubura ibirayi ni nde, yitwa nde, ahinga he, azasarura imbuto ingana iki, azayisarura ryari, noneho abantu bose barebe muri sisiteme bamenye ngo imbuto ingana gutya izaboneka iki gihe, aha n’aha, kwa kanaka.”

“Ubu turacyari kuri 5% y’imbuto nziza, abantu baracyahinga iyo basigaje ku byo basaruye ariko turashaka ngo tujye nibura kuri 40% cyangwa 50% umwaka utaha. Tugenda tuzana imbuto nziza isimbura ya yindi mbi abantu baba baritoraguriye mu byo basigaje cyangwa bavanye hanze y’igihugu itujuje ubuziranenge, rero turashaka kugira ngo dushyiremo imbuto nziza iturutse mu bushakashatsi.”

Minisitiri Dr Musafiri yavuze ko ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera Abaguzi, RICA, bazajya bamenya neza ko imbuto yatubuwe yujuje ubuziranenge.

Mu 1961, u Rwanda rwezaga toni zitageze ku bihumbi 100 z’ibirayi ku mwaka ariko mu 2005 u Rwanda rwejeje toni miliyoni 1,3 z’ibirayi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda igaragaza ko umusaruro w’ibirayi wiyongereye uva kuri toni 2.240 000 mu 2013, ugera kuri toni miliyoni esheshatu mu 2019.

Ubuso buhingwaho ibirayi bwavuye kuri hegitari ibihumbi 130 mu 2010 bugera kuri hegitari ibihumbi 200.

Ibirayi ni cyo gihingwa cya kabiri mu bitera imbaraga Abanyarwanda barya ku bwinshi, inyuma y’imyumbati. Ku mwaka Umunyarwanda arya ibilo 125 by’ibirayi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *