Ubwikorezi: Ku bufatanye na Qatar Airways, RwandAir yakiriye Indege ya 2 itwara Imizigo

Sosiyete y’u Rwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere bw’Abantu n’Ibintu, RwandAir, ikomeje kuba ubukombe. Kuri ubu, ku bufatanye na Qatar Airways Cargo yabonye indege ya Kabiri itwara imizigo.

Abohereza ibicuruzwa hanze y’u Rwanda n’ababitumizayo bakoresheje indege z’imizigo baravuga ko ibibazo bishingiye ku kohereza hanze imizigo bimaze gushakirwa umuti urambye.

Ibi babigarutseho ubwo Sosiyete ya RwandAir ku bufatanye na Qatar Airways Cargo zatangizaga ku mugaragaro ingendo z’indege y’imizigo igiye kuba iya kabiri ikorera mu Rwanda.

Ku ikubitiro indege ya Qatar yikorera imizigo ku bufatanye na Rwandair yageze mu Rwanda yikoreye toni 100 hanatangizwa ingendo zayo ku mugaragaro.

Umuyobozi mukuru wa Rwandair Yvonne Makolo avuga ko ubufatanye bwa Rwandair Cargo na Qatar Airways Cargo buzatanga umusaruro ufatika mu iterambere ry’ubwikorezi bw’imizigo.

“Ubu bufatanye mu by’ukuri burafasha mu bijyanye no kongera ubushobozi, nk’uko mu bizi vuba aha twabonye indege yacu y’imizigo, iyi ni inyongera y’ubushobozi dufite ku bantu bohereza ibicuruzwa byabo hanze n’ababikurayo, twashoboye kugura imyanya muri iyi ndege mwabonye.”

Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bavuga ko ubufatanye bwa Qatar n’u Rwanda mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere buje ari igisubizo kuri bo kuko bigiye kubafasha kwagura imikorere yabo. Bavuga ko iyi ndege ije yiyongera ku yindi ya RwandAir yaje mu minsi ishize itwara toni 23.

Rwiyemezamirimo Ingabire Claudine Marie Ange yagize ati:“Umuzigo usigaye ugerayo ufite quality kandi ku gihe nta bukererwe bukizamo. Mu by’ukuri aho tugeze ni heza, twarasabye baraduha, birimo kugenda neza ubu inshingano zacu ni ukongera ingano y’ibyo twohereza, ndetse n’abandi batekerezaga kohereza ibicuruzwa hanze baza kuko uko tuba benshi niko duhaza ibihugu, niko twinjiza amadevize mu gihugu, niko abahinzi babona amafaranga, niko natwe duhanga imirimo no gutanga akazi, igihe ni iki kugira ngo dukanguke dukore kurenza uko twakoraga mbere.”

Roger Nkubito nawe yagize ati: “Bizajya bituma ibicruzwa bya Afurika binyura hano mu Rwanda bigatwarwa n’iyi ndege ifite serivisi nziza, Qatar Airways ni iya mbere ku isi mu bw’ikorezi bw’imizigo n’ubu mu byaje haje toni 100, izo toni 100 ni twe twazipakiye ariko ntabwo zije aha mu Rwanda gusa zije mu bihugu bya Afrika. Ni ibintu byiza kuko rya soko rusange rya Afurika ritangiye kugira icyerekezo.”

Ububiko bukonjesha ibicuruzwa byoherezwa hanze byiganjemo imboga n’imbuto ubu burakora neza kandi ibyo bicuruzwa ntibitindamo kuko hari indege zagenewe gutwara imizigo zibitwara bidatinzemo.

Umuyobozi ushinzwe ubwikorezi bw’imizigo muri Qatar Airways Cargo, Guillaume Halleux, avuga ko ubufatanye mu by’ubwikorezi bw’imizigo hagati ya Qatar Airways na Rwandair ari amahitamo meza.

“Qatar Airways ibona inyungu mu bwikorezi bw’imizigo ivuye hirya no hino ku isi ije muri Kigali n’ahandi, noneho na Rwandair ikabona inyungu zituruka kuri serivisi zitangirwa ku kibuga, iyo indege ihagaze ku kibuga hari ikiguzi bisaba, uko tuza n’imizigo myinshi inshuro nyinshi niko RwandAir nayo ibona inyungu nyinshi, icyo ni kimwe ariko ikindi ni uko ubushobozi bwa RwandAir mu bijjyanye n’ubwikorezi yaba ibyinjira mu gihugu cyangwa ibisohoka nabwo bugiye kwiyongera. Afurika ntabwo ikwiye kuba umugabane wibagiranye mu bijyanye n’ingendo z’indege, Qatar ifite intego zo guhuza Umugabane wa Afurika n’ibindi bice by’isi, inzira nziza yo kubikora ni ugukoresha Kigali.”

Ubufatanye bwa RwandAir na Qatar Airways Cargo bwitezweho gutuma u Rwanda ruba igicumbi cy’ubwikorezi bwo mu kirere muri Afurika. Iyi ndege izajya ikora ingendo zayo mu bihugu 10 byo muri Afurika na Aziya nko mu mijyi ya Johannesburg, Lagos, Lusaka, Brazzaville, Harare, Maputo, Entebbe, Nairobi no muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, uko isoko ryaguka hazajya hashyirwaho ubindi byerekezo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *