Kwibuka29: Hasabwe ko amazina y’amafoto y’abakoze Jenoside ku Mayaga byashyirwa mu Nzu y’amateka bakaba Ikimenyabose

Abarokokeye ahazwi nko ku Mayaga mu Ntara y’Amajyepfo basabye ko amazina n’amafoto by’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Gace byashyirwa mu Nzu y’Amateka, bityo buri umwe akabamenya ko bakoze Jenoside.

Mu gihe u Rwanda rukiri mu munsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Akarere ka Ruhango  kibutse ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko ku Mayaga ya Ntongwe, tariki ya 30 Mata 2023.

Muri uyu Muhango, hifujwe ko n’ubwo hari bamwe mu bakoze Jenoside muri ako gace batarafatwa, bakwiye gufungwa mu buryo bw’amazina n’amafoto, abantu bakajya bamenya ayo mateka.

Ibi byasabwe na Kabandana Callixte, umwe mu bagize inama y’ubuyobozi y’Umuryango IBUKA ku rwego rw’Igihugu, wari uhagarariye uwo muryango muri icyo gikorwa.

Bwana Kabandana, yagarutse ku nzu y’amateka, imaze imyaka isabwa ngo yubakwe ku rwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri aho i Kinazi.

Iyo nzu y’amateka izaba igize igice cya kane cy’urwo rwibutso, kuko hasanzwe hari ibindi bice bitatu aribyo imva ebyiri ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 63, ubusitani bwo kwibukiramo (Jardin de la mémoire) ndetse n’ubusitani bwo kwirwanaho kw’abanyamayaga (Jardin de la résistance).

Agaragaza ko inzu y’amateka iri mu byihutirwa, Kabandana yagize ati “Nagira ngo nsabe iyo nzu y’amateka ibe mu byihutirwa, kuko twifuzamo n’icyumba cy’umukara, kugira ngo ba Barundi bariye imitima y’ababyeyi n’abavandimwe bacu byibura tube tubafunze mu mazina. Impamvu cyangwa icyaba gituma uyu munsi tutababona zizarangira, kandi nizitarangira abadukomokaho nibajya muri icyo cyumba, bazajye bamenya ko hari Abarundi bariye imitima ya ba se na ba sekuru batafashwe”.

Ashumwngira ko icyo cyumba nikiboneka muri iyo nzu y’amateka, hazashyirwamo amazina n’amafoto ya ba ruharwa bandi batarafatwa, nk’uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe Charles Kagabo, uzwiho ubugome burenze urugero burimo gushishikariza abaturage yayoboraga ngo bahungire kuri Komini abizeza kuhabarindira.

Nyuma yahise abahamagarira abicanyi barimo abasirikare, abajandarume, interahamwe ndetse n’Abarundi bari impunzi zari zikambitse aho i Kinazi ahitwa i Nyagahama, maze babahukamo barabatsemba.

Hari kandi uwitwa Nsabimana Jacques wari umwarimu bari barahimbye Pilato kubera ubugome bwe.

Uyu yari yarateye intebe ku cyobo cyari cyariswe CND ahitwa ku Rutabo, bakajya bamuzanira abatutsi akabacira urwa Pilato, ari naho izina ryakomotse. Hari n’abandi benshi batarafatwa barimo abari abakonseye.

Mu byakunze kugarukwaho cyane aha ku Mayaga ya Ntongwe, ni ubugome ndengakamere bwakoreshwaga mu kwica Abatutsi baho, cyane cyane ibyakozwe n’impunzi z’Abarundi birimo imbabura bari barashinze mu masangano y’imihanda mu Bulima bwa Kinazi, maze bamara kwica abatutsi bakabakuramo imitima bakayotsa

Amatariki Abanyamayaga batajya bibagirwa ni aya 20 na 21 Mata, aho Burugumesitiri Kagabo yashutse Abatutsi bari barimo kwicirwa kuri Komini ngo bajye kuri Superefegitura mu Ruhango, aho babizezaga gucungirwa umutekano byisumbuyeho, maze basanga abicanyi bateguwe babategeye mu kibaya cya Nyamukumba babahukamo n’amasasu na za gerenade n’imihoro, barabarimbura harokoka mbarwa.

Abacitse ku icumu aha ku Mayaga, bibumbiye mu muryango Amayaga Genocide Survivors Foundation (AGSF), basaba ko aha Nyamukumba hazashyirwa ikimenyetso cy’Urwibutso rw’Ubwicanyi ndengakamere bwahabereye.

Urwibutso rw’Akarere ka Ruhango ruri i Kinazi, nirwo rukuru muri aka Karere, kugeza ubu rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 63 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *