Rwanda: Miliyaridi 18 Frw zigiye gushorwa mu bworozi bw’Amafi

Aborozi b’amafi mu Rwanda bashyizwe igorora, kuko Miliyari zisaga 18Frw zigiye gukoreshwa mu guteza imbere ubu bworozi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (Minagri) ifatanyije n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel bamuritse umushinga wiswe ‘Kwihaza’, uzafasha mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bw’amafi mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, nibwo uyu mushinga uzamara imyaka ine kuva mu 2023 kugeza 2026, wamuritswe ku mugaragaro.

Uyu ni umushinga ugiye gushorwamo miliyoni €15.5 ( miliyari zirenga 18Frw) y’inkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) n’igihugu cya Luxembourg.

Ni umushinga ugamije kuzana igisubizo mu kwihaza mu biribwa no kugabanya icyuho cy’amafi akurwa hanze y’u Rwanda, bituma agera ku bacuruzi bayo ikiguzi kiri hejuru.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse yavuze ko uyu mushinga uje kugira ngo ufashe mu kongera ubumenyi ku borozi b’amafi ndetse n’urubyiruko rushaka kumenya ibijyanye n’ubworozi bwayo.

Ati “Uyu mushinga uzafasha abakiri bato kugira ubumenyi ku bworozi bw’amafi, bayorora gute, agaburirwa gute iyo akiri mato, hari ukororerwa mu byuzi no kororerwa mu biyaga, ubwo bumenyi bwose burakenewe ku nzego zose ku borozi bato ndetse n’abandi bikorera.”

Yakomeje avuga ko uyu mushinga urimo gahunda yo kwigisha ibijyanye n’ubworozi bw’amafi mu mashuri y’ubumenyi ngiro, bizafasha kugira abarozi b’ejo hazaza bafite ubunararibonye mu kuzamura umusaruro w’amafi.

Ati “Ubu nta shuri twavuga ryigisha ibijyanye n’ubworozi bw’amafi ariko mu byo twiteze muri uyu mushinga harimo na gahunda yo gushyiraho porogaramu zigisha ubworozi bw’amafi, kugira ngo nibura tugire n’abantu babifitemo ubunararibonye.”

Bimwe mu bibazo byagaragaye mu bworozi bw’amafi mu myaka ishize cyane cyane mu Ntara y’Ibirusarazuba ifite 90% by’ibiyaga bibarizwa mu Rwanda, harimo kuba aborozi badafite ubumenyi buhagije mu kuyorora, kutagira isoko rihoraho n’ibiryo by’amafi bikomeje kuba ingorabahizi.

Uyu mushinga wiswe ‘Kwihaza’ uzazana ibisubizo ku bibazo by’aborozi hakorwa amahugurwa ku bijyanye n’ubworozi bw’amafi, gutera inkunga inganda zitunganya ibiryo by’amafi kugira ngo ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amafi no kubitumiza hanze ku giciro kiri hejuru gikemuke burundu.

Ambasaderi uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yavuze ko uyu mushinga uzafasha mu gutinyura ba rwiyemezamirimo bagira ikibazo cy’umusararo muke ugaragaraga mu isarura ry’ubuhinzi n’ubworozi.

Ati, “Umushinga ‘Kwihaza’ uzafasha kubaka ubushobozi bw’aborozi bato, amakoperative, ba rwiyemezamirimo bakiri bato n’abandi mu gukora ibijyanye n’ubworozi bw’amafi n’ubuhinzi, kuzamura ubwinshi bwayo kugabanya igihombo kigaragara nyuma y’isarura no kongera amasoko yo mu turere.”

Uyu mushinga uje nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ishyizeho gahunda y’ubwishingizi bw’amafi kugira ngo irusheho kongera umusaruro wayo, mu gihe ubusanzwe bwahabwaga andi matungo nk’ingurube, inka, inkoko n’ayandi.

Iyi akaba ari intambwe yatewe kugira ngo abarozi b’amafi bateze imbere ubworozi bwabo binatume ubwitabire bw’abashoramari muri uru rwego biyongera.

Amafoto

Minisitiri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Musafiri Ildephonse yavuze ko uyu mushinga uje kugira ngo ufashe mu kongera ubumenyi ku borozi b’amafi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *