Meddy n’Umugore we bazamuye Amarangamutima y’abarebye Amafoto y’Umwana wabo

Ngabo Medard uzwi ku izina ry’Ubuhanzi nka Meddy n’Umugore we Mimi Mehfira bagaragarije ibyishimo mu birori bakoreye Umwana w’Imfura Myla, ibi bikaba byazamuye Amarangamutima ya benshi bakoresha Imbuga nkoranyambaga by’umwihariko i Kigali.

Amafoto ari gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, yihariwe na Meddy, Mimi n’umwana wabo w’imfura ndetse n’inshuti n’abavandimwe bitabiriye ibi birori by’agatangaza by’uyu mwana wizihizaga Umwaka umwe avutse.

Meddy abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yasangije abamukurikira Amafoto y’ibirori by’umwana wabo.

Muri ibi birori, harimo inshuti zabo zaje kwishimana n’umwana wabo maze babyerekanira mu mafoto n’amashusho bashyize hanze.

Muri Gicurasi 2021, nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y’igihe kinini bakundana.

Ibirori by’Ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021.

Ni Ubukwe bwitabiwe na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n’abandi….

Amafoto

Myla yizihirijwe Isabukuru y’Umwaka umwe amaze avutse

 

Akanyamuneza kari kose kuri Mimi, yishimira Isabukuru y’Imfura ye na Meedy

 

Ibyishimo byari byose hagati ya Meddy na Mimi muri ibi birori.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *