Rwanda: Abakora mu rwego rw’Ubuzima batangaje ko amasaha y’Umurengera bakora agira ingaruka kuri Serivise batanga

Abaforomo, Abaforomokazi n’Ababyaza bakomeje kugaragaza impungenge baterwa no gukora amasaha menshi, bakavuga ko bifitanye isano na Serivise batanga.

Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), rugaragaza ko hakiri imbogamizi z’amasaha menshi bakora bikaba bishobora kugira ingaruka ku itangwa rya serivisi.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru wa RNMU, Gitembagara Andre, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2023 ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga ihuza inzego zihagarariye abaforomo muri Afurika.

Ni inama igamije kwigira hamwe ibibazo bikibangamiye umwuga w’ubuforomo n’ububyaza mu bihugu bya Afurika no kurebera hamwe ibyakorwa ngo abakora muri uru rwego rw’ubuvuzi batange serivisi inoze kandi nabo babeho neza.

Gitembagara yavuze ko mu Rwanda abaforomo bafite imbogamizi zinyuranye zirimo no kuba bakora amasaha y’umurengera, ibintu bishobora kugira ingaruka ku itangwa rya serivisi.

Ati: Turagerageza ariko turacyafite intambwe yo gutera ariko uwo mubare muto ugira uruhare muri serivisi dutanga. Ubu dufite abaforomo barenga 70% bakora amasaha hejuru ya 60 kuzamura.

Yakomeje agira ati “Urumva amasaha 60 kuzamura kandi itegeko ry’umurimo riteganya amasaha 40 mu cyumweru, urumva ko bifite ingaruka kuri we no kuri serivisi atanga. Turacyari kure ariko na none dufite ubushake bwa guverinoma cyane mu buryo bwo kuzamura imikorere, umubare w’abakozi n’imyigire n’aho dukorera.”

Gitembagara yavuze ko kugeza ubu nko muri Norvège bafite abaforomo barenga 120 ku baturage miliyoni eshanu mu gihe u Rwanda rufite abaforomo bari mu kazi ibihumbi 13,500 ku baturage barenga miliyoni 13,2.

Yagaragaje ko hakwiye koroshywa ikiguzi cy’uburezi mu rwego rw’ubuvuzi kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku ntego yo kongera abakora muri uru rwego nk’uko bisabwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS).

Ati: Kuzamura uyu mubare bizasaba kugabanya igiciro cy’uburezi, kuko umuforomo ubungubu bimusaba hagati ya miliyoni 12 Frw na 15 Frw kandi ni amafaranga menshi ugereranyije n’imibereho y’abanyarwanda. Hakenewe ko hazamurwa umushahara w’abaforomo n’ababyaza ku buryo hajyaho ingamba zituma abantu batava mu mwuga ngo bagende.

RNMU igaragaza ko hagikenewe urwego ruhagararira abaforomo n’ababyaza muri Minisiteri y’Ubuzima rwabafasha gukemura ibibazo bitandukanye, igenamigambi n’ibindi bitandukanye.

Impuguke akaba n’umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo muri Norvège, Larsen Lill S, yavuze ko mu kongera umubare w’abaforomo n’ababyaza mu gihugu bisaba kwiganwa ubushishozi no kongera umubare w’abanyeshuri muri urwo rwego.

Ati: Tugomba kwigisha abaforomo benshi. Kandi dukwiye gushyiraho uburyo bwo gutuma baguma mu kazi, ibyo bivuze ko hakongerwa umushahara no kugabanya amasaha y’akazi. Ikindi kiba gikenewe ni ukugira urwego rubavugira mu nzego zifata ibyemezo.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachee, yahumurije abaforomo n’ababyaza ku mpungenge bafite, avuga ko zigiye gushakirwa umuti urambye.

Iyakaremye yagaragaje ko guverinoma y’u Rwanda yashyizeho ingamba zitandukanye zigamije gufasha abakora muri uru rwego kugira ubuzima bwiza birimo no kongera abakozi hagamijwe kugabanya amasaha y’akazi.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza, Gitembagara yavuze ko kuba hari Abaforomo bakora Amasaha y’ikirenga ari ikibazo ku mitangire ya Serivise.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *