Rwanda: Menya uburyo Ingufu za Nikeleyeri zizakoreshwa mu Iterambere ry’abaturage

Mu Rwanda hakomeje gahunda yo kwiga uburyo hakoreshwa ingufu za Nikereyeli mu nzego z’ubuhinzi n’izindi. 

Izi ngufu ubusanzwe zari zimenyerewe mu bikorwa byangiza ubuzima bw’abantu n’ibintu ariko kandi impuguke zemeza ko zishobora no kuba umusemburo wo guteza imbere umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Abahinzi batandukanye bavuga ko muri iki gihe bahura n’ingaruka nyinshi mu mirimo yabo ziterwa n’uko ibihe byahindutse, ibi bigatuma batabona umusaruro uko bikwiye.

N’ubwo  bimeze gutyo ariko, abahinzi bemeza ko baramutse babonye ikoranabuhanga ryisumbuyeho ubuhinzi bwabo bwatera imbere bityo n’umusaruro ukiyongera bagasagurira n’amasoko yo hanze y’u Rwanda.

Aha batanga urugero rw’ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu kuhira kuko ryanabafasha guhinga mu bihe byose bityo bakabona umusaruro utubutse ujya ku masoko.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe ingufu za Nikeriyeri mu Rwanda, Ndahayo Fidele asobanura ko ingufu za nikleyeri zimenyerewe mu gukora ibisasu bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, ariko ko hatangiye gutekerezwa uko izo ngufu zakoreshwa mu bundi buryo bwiza, kandi bufitiye abaturage akamaro mu nzego zose.

Ikoranabuhanga rya Nikeriyeli mu buhinzi ryifashisha imirasire ifasha mu kurwanya udukoko n’indwara, ndetse no kongera umusaruro w’ibihingwa, kurinda ubutaka n’amazi  ndetse n’umutekano w’ibihingwa muri rusange.

Iri koranabuhanga kandi rishobora gukoreshwa mu buvuzi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse n’ibindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *