Rwanda: Abasenateri basabye ko havugutwa umuti urambye w’ibibazo bigitera abana kuva mu Ishuri

Abasenateri basabye ko hakemurwa mu buryo bwihutirwa ku  bibazo bigituma abana bava mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. 

Ibi ni ibikubiye muri raporo ya komisiyo ya Sena y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Iyi raporo ya komisiyo ya sena ivuga ko amakimbirane yo mu muryango aza ku isonga mu bibazo bituma hakiri abana bata ishuri.

Iyi raporo nk’uko bitangazwa na komisiyo ya Sena hari ibindi bibazo bishamikiye kuri iki, harimo abana barangije amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, batsindwa bakanga gusibira, abangavu baterwa inda n’izindi mbogamizi zitandukanye.

Abasenateri bavuga ko bitangaje kuba hakiri abayobozi mu nzego z’ibanze badatanga umusanzu wabo mu gukemura iki kibazo.

Perezida wa komisiyo y’imibereho y’abaturage n’uburenganzira bwa muntu muri Sena, Umuhire Adrie avuga ko babona hari ibyakorwa mu gushakira umuti iki kibazo.

Abasenateri bavuga kandi ko basanze uturere tugifite abana benshi batari bajya ku ishuri kugeza ubu, ku isonga hakaza uturere twa Nyanza, Musanze, Burera, Gisagara, Rutsiro na Gatsibo.

Mu gihe uturere twa Ruhango, Kicukiro, Huye, Rubavu na Karongi aritwo dufite abana bake bataye ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *