Burkina Faso: Umuryango wa ‘Kapiteni Thomas Sankara’ wavuze ko utazitabira umuhango wo kongera kumushyingura

Spread the love

Ibisigazwa by’umubiri wa Thomas Sankara wahoze ari perezida wa Burkina Faso byitezwe ko bishyingurwa ahubatswe urwibutso rwe, ariko umuryango we uvuga ko utazitabira uwo muhango kandi kuko aho hantu “hadakwiriye kubera ibibazo byose hafite”.

Imirambo ya Sankara n’abari kumwe nawe 12 mbere yari yarahambwe mu irimbi riri hanze y’umurwa mukuru Ouagadougou, yataburuwe mu 2015, kubera impamvu z’ubucamanza.

Itangazo rya Leta ryo kuwa gatanu ushize rivuga ko iyo mirambo izashyingurwa “muri uku kwa Gashyantare” kuri ruriya rwibutso.

Umuryango wa Sankara wasohoye itangazo risaba ko hakwiye “gushakwa ahantu hatuma imitima ituza, hadatanya abantu kandi hadatera uburakari”, uyu muryango uvuga ko aho Leta yahisemo “hateje impaka kandi hatavugwaho rumwe”.

Sankara afatwa na benshi nk’intwari ya Africa kubera politike z’iterambere ku buzima, uburezi n’ubuhinzi yagaragaje mu myaka ine yamaze ku butegetsi.

Sankara yafashe ubutegetsi kuri Coup d’état muri Kanama (8) 1983 ariko yicwa nyuma y’imyaka ine, mu yindi coup d’état yayobowe n’inshuti ye Blaise Compaoré – wagumye ku butegetsi mu myaka 27 yakurikiyeho.

Mu 2014, imyivumbagatanyo yagejeje ku iherezo ry’ubutegetsi bwe maze ahungira mu gihugu gituranyi cya Côte d’Ivoire.

Muri Mata(4) ishize, urukiko rwa gisirikare rwa Ouagadougou rwahanishije Compaoré, adahari, gufungwa burundu kubera uruhare rwe mu kwica Sankara na bagenzi be.

Ahubatswe Urwibutso rwa Thomas Sankara i Ouagadougou ku Murwa mukuru wa Burkina Faso

 

Leta yatangaje ko ibisigazwa by’Umubiri wa Thomas Sankara bizashyingurwa muri uku Kwezi kwa Gashyantare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *