Rwanda: Itariki izatorerwaho Perezida wa Repubulika n’Abadepite yagiye hanze

Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo azaba ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024.

Ibi byasohotse mu Iteka rya Perezida n° 077/01 ryo ku wa 11/12/2023 ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.Muri iri teka ingingo yaryo ya 2 ivuga ko mu Gihugu hose, umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’itora ry’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo rizaba ku wa Mbere, tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Ikomeza ivuga ko ku Banyarwanda batorera hanze y’u Rwanda, umunsi w’itora rya Perezida wa Repubulika n’itora ry’Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki cyangwa biyamamaza ku giti cyabo ni ku Cyumweru, tariki ya 14 Nyakanga 2024, y’aho batorera.

Ku wa Kabiri, tariki ya 16 Nyakanga 2024 ni umunsi w’itora ry’abadepite mu nzego zihariye.

Ingingo ya 4 y’iri teka rya Perezida ivuga ko igikorwa cyo kwiyamamaza kw’abakandida mu itora rya Perezida wa Repubulika no mu itora ry’Abadepite kizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024, y’aho kwiyamamaza bibera.

Ku bakandida batorwamo Perezida wa Repubulika n’abatorwamo Abadepite 53 batorerwa kuri lisiti y’amazina ndakuka y’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki no ku bakandida biyamamaza ku giti

cyabo, igikorwa cyo kwiyamamaza gisozwa ku buryo bukurikira:
Ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, y’aho kwiyamamaza bibera hanze y’u Rwanda; ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024, imbere mu Gihugu; mugihe ku bakandida batorwamo Abadepite n’inzego zihariye, igikorwa cyo kwiyamamaza kizasozwa ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Nyakanga 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *