Ubwato bwa Philippines bwarashweho n’Ingabo z’Ubushinwa

Abayobozi muri Filipine batangaje ko ingabo z’Ubushinwa zirinda imipaka yo mu mazi ku nshuro ya kabiri zarashe amato ya Filipine zikoresheje ibibunda bya rutura byo mu bwato bwa gisirikare.

Bwari ubwato buburi butwawe n’abasirikare ba Filipine barwanira mu mazi n’ubundi bwikoreye ibikoresho bwari bugemuriye ingabo za Filipine zikambitse mu bundi bwato bwa gisirikare bunini buri kure mu nyanja aho buhora ku izamu ryo kurinda umupaka w’icyo gihugu.

Filipine yavuze ko ubwato bwayo bumwe bwari hafi y’ikirwa gito kitavugwaho rumwe n’ibihugu byombi, bwagijwe n’ibyo bisasu, bishyira mu kaga ubuzima bw’abari baburimo.

Ibyo bibaye nyuma y’umunsi umwe gusa habaye ibindi nka byo ku kindi kirwa ncyo mu nyanja yo mu Majyepfo y’Ubushinwa.

Filipine na Leta zunze ubumwe z’Amerika bifitanye amasezerano y’ubufatanye, bamaganye ibyabaye kuri iki kirwa cya kabiri cyitwa Thomas, basaba Ubushinwa kwiminjira mo agafu bukifata nk’igihugu kirebwa n’amategeko agenga umuryango mpuzamahanga.

Abasirikare barinda imipaka y’Ubushinwa yo mu mazi baravuga ko ibikorwa bya Filipine ‘byabangamiye cyane ubusugire bw’Ubushinwa bigatuma bushyira mu bikorwa ingamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abuza Filipine kugerageza gutwara ibikoresho by’ubwubatsi kuri icyo kirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *