Gakenke: Inanasi zabuze Abaguzi, Abahinzi bahitamo kuziha Amatungo

Abahinzi b’Inanasi mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, barataka Igihombo nyuma yo kubura abagura Umusaruro mu gihe n’abaje kuwugura bawutwara ku giciro cyo hasi.

Umuhinzi Nsanzimana Gilbert, avuga ko iki kibazo bakimaranye hafi Amazi 6, aho uyu Musaruro bahitamo kuwuha Amatungo yabo cyangwa bakawutangira ubuntu.

Ati:“Ubusanzewe kwinjira mu Mushinga wo guhinga Inanasi, uba wabaye Umukire. Nitanzeho urugero, Hegitari n’igice nari nahinzeho, nari nizeye Amafaranga afatika. Nasaruye Umusaruro wuzuye Imodoka, ariko bigeze saa Saba z’Amanywa ntarabona umuguzi kandi urabona ko bahari. Ndibaza ko bari kujya inama yo kuduhenda. Ubusanzwe Inanasi imwe twayiranguzaga Amafaranga 250 Frw, ariko no kubona uyirangura ku 100 Frw byayoberanye”.

Yungamo ati:“Buri Cyumweru ninjizaga Ibihumbi 300 Frw, ariko kuri ubu no kubona Ibihumbi 100 Frw ni ingume. Turasaba Leta ko yakorana na Barwiyemezamirimo uyu Musaruro wacu ukajya uhabwa Abana ku Mashuri natwe tukabona Isoko, aho kuborera mu Mirima, mu rugo cyangwa se kuzigaburira Amatungo”.

Undi Muhinzi witawa Mukandamage yagize ati:“Ubusanzwe, Umusaruro wacu wagurwaga n’Inganda zikawengamo Umutobe, ariko kuri ubu turibaza niba basigaye bohereza abamamyi. Turibaza abazigura ku Mafaranga 100 Frw buri imwe aho bazitwara tukabibura igisubizo”.

Visi Meya w’Akarere ka Gakenke ushinzwe Ubukungu, Bwana Niyonsenga Aimé François, agaruka kuri iki kibazo yagize ati:“Nibyo iki kibazo kirahari. Mu rwego rwo kugikemura, turi kwiga uburyo twakorana n’Inganda n’Abashoramari, bakajya babagurira uyu Musaruro ku giciro kinogeye aho kubahenda”.

Yunzemo ati:“Kimwe mu byatumye aba Bahinzi bahomba, ni uko mu Murenge wa Gakenke harimo Uruganda rwaguraga Umusaruro wabo, gusa ruza guhagarikwa na Rwanda FDI nyuma yo gusanga rutujuje ubuziranenge. Umwe mu muti wihuse, ni uko turi kuganira n’abahinzi uburyo bajya bigurishiriza Umusaruro wabo mu Mujyi wa Kigali, Musanze, Rubavu n’ahandi….”.

Mu Karere ka Gakenke, abakora Ubuhinzi bw’Inanasi bagera ku 1900, bakaba bakabukorera ku Buso bungana na Hegitali 2,600.

Ubuhinzi bw’Inanasi buza ku mwanya wa kabiri nyuma y’Ikawa mu kwinjiriza Ifaranga Abahinzi bo muri aka Karere.

Mu Mirenge 19 igize aka Karere, hasarurwa Toni zigera ku 2,100 buri Gihembwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *