Rwanda: Inama y’Igihugu y’Abana yasabye ko Ifunguro bahabwa ku Ishuri ryakwitabwaho

Abana bitabiriye Inama y’Igihugu y’abana ku nshuro ya 16 basabye ko ibibazo birimo amakimbirane yo mu miryango n’ifunguro rihabwa abana ku ishuri ridahagije byakwitabwaho, kuko biri mu bikibabangamiye. 

Niganze Honorine umwana wo mu Karere ka Nyanza ufite ubumuga bw’ingingo watorewe guhagararira abana bafite ubumuga mu ihuriro ry’abana ku rwego rw’igihigu, ashimira ubuyobozi bw’igihugu buhora bubazirikana bakitabwaho.

Muri iyi nama y’Igihugu y’abana batanze ibitekerezo n’ibibazo bikibangamiye umwana birimo amakimbirane yo mu miryango bavukamo, ndetse basaba ko hakongerwa ingano y’ifunguro bafatira ku mashuri kuko hari aho ridahagije.

Abana bahagarariye abandi bitoyemo kandi abayobozi b’ihuriro ku rwego rw’igihugu.

Abatowe bishimira ko ibitekerezo byabo byashyizwe mu myanzuro y’iyi nama kandi bizeyeko bizashyirwa mu bikorwa.

Mu bana basaga 1700 baturutse hirya no hino mu gihugu barimo 7 baje bahagarariye abandi bana baba mu nkambi zo mu Rwanda.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya yijeje aba bana ko ikibazo cy’ababyeyi bakibangamira umwana kubera amakimbirane yo mu miryango cyatangiye gushikirwa umuti ariko kandi yabasabye kwirinda ibisindisha.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana, NCDA gitangaza ko imyanzuro yafatiwe mu nama y’igihugu y’abana ya 15 uko ari 9 yashyizwe mu bikorwa ku kigero gishimishije.

Inama y’igihugu y’abana ya 16 yaberaga i Nkumba ikaba yafatiwemo imyanzuro 10 irimo gutegurira abana ibiganiro byigisha ubuzima bw’imyororokere hagamijwe kwisobanukirwa no kwirinda inda zidateganyijwe.

Amafoto

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Valentine Uwamariya

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *