Gasabo: Abimuwe ahamenyekanye nko kwa Dubai basabye gusubizwa Amazu bakayisanira

Abasabwe kwimuka mu nzu z’ahazwi nko kwa Dubai barasaba Umujyi wa Kigali kuzibasubiza bakazisanira kuko ngo ibyo wabizezaga nta na kimwe kigeze kizikorwaho.

Ni inzu 7 zari zituwemo n’imiryango 23.

Mu Mata uyu mwaka nibwo Umujyi wa Kigali wasabye abari bazituyemo kuzivamo kuko zitari zujuje ubuzuranenge ndetse zimwe muri zo zari zatangiye guhirima.

Bamwe muri ba nyiri izo nzu bavuga ko nyuma y’amezi 10 bazikuwemo, Umujyi wa Kigali nta kintu na kimwe wazikozeho.

Icyo bifuza ni ukuzisubizwa bakisanira cyangwa Umujyi wa Kigali ukabubakira nk’uko wari warabyiyemeje.

Umujyi wa Kigali uvuga ko iki kibazo batakibagiwe gusa ngo baracyategereje ibizemezwa n’inkiko.

Kugeza ubu umushoramari Nsabimana John uzwi nka Dubai wari wubatse izi nzu aracyafunze.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka irindwi, ubu hakaba hategerejwe umwanzuro w’urukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *