Rwanda: Ibiza byibasira abaturiye Pariki y’Ibirunga bigiye kuvugutirwa Umuti

Ikibazo cy’ibiza biterwa n’imvura nyinshi bikunze kwibasira abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kigiye kuvugutirwa umuti binyuze mu mushinga mugari ugamije gufasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe uzatwara hafi Miliyari 500 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu bihe bitandukanye abaturiye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu gice cy’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Rwanda, bakunze kwibasirwa n’ibiza bijya bishyira ubuzima bwabo mu kaga, bikangiza imitungo n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Iki kibazo gituruka ku mvura nyinshi ikunze kwibasira aka gace n’andi mazi menshi aturuka mu Birunga ni byo bigiye gukemurwa n’umushinga mugari ugamije gufasha abaturiye Ibirunga guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ni umushinga uzaba ukomatanije guhangana n’amazi ava mu Birunga no kwagura Pariki y’Ibirunga ku buso bwa hegitari 732.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mushinga kizatangirana n’Uturere 6 twa Musanze, Burera, Nyabihu, Rubavu, Rutsiro na Ngororero, ukaba witezweho kuzafasha abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *