Isesengura: 2023 isize he Ubukungu bw’u Rwanda

Umwaka wa 2023 usize ubukungu bw’u Rwanda bushoboye kwihagararaho.

Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare y’igihembwe cya 3 cya 2023, igaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse kuri 7.5%.
Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rwa 46%, ubuhinzi bugira uruhare rwa 25% naho urwego rw’inganda rugira uruhare rwa 21%.
Ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro muri rusange n’icy’ibiribwa by’umwihariko ni kimwe mu byagarutsweho cyane mu mwaka wa 2023.

Inkuru nziza, ni uko umwaka urangiye ibiciro bya bimwe mu biribwa by’ibanze byaratangiye kugabanuka.

Imibare y’ikigo cy’ibarurishamibare, igaragaza ko ikigereranyo cy’izamuka ry’ibiciro mu Ugushyingo 2023 cyari ku 9,19% mu gihe mu kwezi nk’uku muri 2022 cyari kuri 23%.
Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko hari icyizere ko muri 2024 igipimo cy’izamuka ry’ibiciro gishobora kugera kuri 6%.

Iyi banki ivuga ko ubusanzwe iki gipimo kidakwiye kurenga 8% mu gihe ibiciro byazamutse cyangwa ngo kijye munsi ya 2% igihe byagabanutse.

Iri zamuka ry’ibiciro ryajyanye no guta agaciro k’ifaranga aho mu gushyingo byari bigeze kuri 16%.

Mu ngamba zafashwe harimo gutanga nkunganire ku ifumbire ndetse no ku bikomoka kuri peteroli ndetse no kuzamura inyungu Banki nkuru y’igihugu igurizaho amabanki aho yageze kuri 7.5% mu mpera za 2023.

Inkuru nziza ku igabanuka ry’ibiciro yarushijeho kumvikana bigeze ku bikomoka kuri peteroli.

Guverinoma yatangaje ko lisansi yavuye ku mafaranga 1822Frw kuri litiro ikagera kuri ku 1639 Frw, bivuze ko yagabanutseho amafaranga 183 naho mazutu litiro iva ku mafaranga 1662Frw igera ku mafaranga 1635Frw yagabanutseho amafaranga 27 kuri litiro.

Ingengo y’imari ya 2023/24 yageze kuri miliyari 5,000Frw, hakaba hariyongereyeho amafaranga agera kuri miliyari 265Frw.

Ingengo y’imari yiyongereye ku gipimo cya 6% ugereranyije na miliyari 4,764.8Frw yari mu ngengo y’imari ivuguruye y’uyu mwaka wa 2022/23.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagaragaje ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu agera kuri miliyari 2,956.1Frw, bingana na 59% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2023/24.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rugera kuri 76% mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023/2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *