Amajyaruguru: Abana bagwingira bagabanutseho 6,3%

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurikire no kurengera umwana, cyasabye inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyaruguru kongera imbaraga mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye Leta yashyizeho, mu gukemura ikibazo cy’abana bafite imirire mibi n’igwingira, kandi bakirinda kugaragaza imibare mpimbano.

Ni mu gihe imibare yasohotse muri uyu mwaka igaragaza ko iki kibazo cyagabanutseho 6.3% mu myaka ine ishize.Hari mu biganiro ikigo gishinzwe imikurire no kurengera abana, cyagiranye n’inzego zitandukanye mu Ntara y’Amajyaruguru, zirimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, inzego z’ubuzima n’iz’ubuhinzi n’ubworozi mu turere n’izindi.

Abitabiriye ibiganiro bongeye gusasa inzobe ku mpamvu ikibazo cy’imirire mibi n’igwingra ry’abana kitaracyemuka.

Imibare yavuye mu cyumweru cy’umubyeyi n’umwana yakusanyijwe muri uyu mwaka, igaragaza ko 28.3% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bo mu Ntara y’Amajyaruguru bagwingiye.

Ni imibare yagabanutseho 6.3% ugereranYije na 34.6% yagaragajwe n’ubushakashatsi ku buzima n’imibereho y’abaturage (DHS) yo mu mwaka wa 2020.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yongeye gushimangira ko gukemura ikibazo cy’igwingira mu bana biri mu byihutirwa.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe imikurire no kurengera abana Ingabire Assumpta na we yibukije abayobozi ko bafite inshingano yo gukurikirana ko ingamba zafatiwe iki kibazo zishyirwa mu bikorwa.

Guverinoma ifite umuhigo ko umwaka wa 2024 uzarangira umubare w’abana bafite imirire mibi n’igwingira ugeze niburi kuri 19%, uvuye kuri 33% wariho mu mwaka wa 2020. (RBA, NCD & THEUPDATE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *