Gaza: Misiri yitezweho igisubizo cyo gushyira Akadomo ku Ntambara ya Isiraheli

Misiri iravuga ko itegereje ibisubizo ku mugambi wo kurangiza intambara mu Ntara ya Gaza.

Iki gihugu kuri uyu wa kane cyemeje ko cyatanze umugambi wo kwifashisha mu guhagarika ubushyamirane hagati ya Isiraheri n’umutwe wa Hamas muri Gaza.

Ugizwe n’ibyiciro bitatu bisozwa n’ihagarikwa ry’imirwano. Misiri yavuze ko itegereje ibisuzo kuri uwo mugambi.

Iki gihugu gishobora kuzatanganga ibisobanuro birenzeho kuri uyu mugambi, igihe kizaba kimaze guhabwa ibisubizo.

Ibi byavuzwe mw’itangazo n’umuyobozi wa serivisi z’itangazamakuru rya Leta ya Misiri, Diaa Rashwan.

Ibyo Misiri yatanze nk’icyifuzo, ni uburyo bwo kugerageza “kwegeranya ibitekerezo bitandukanye by’impande zose zirebwa n’ikibazo, hagamije guhagarika imivu y’amaraso y’abanyepalestina n’ubushotoranyi ku ntara ya Gaza, ndetse no kugarura amahoro n’umutekano mu karere, nk’uko Minisitiri Rashwan abivuga.

Amakuru yari yaturutse mu bashinzwe umutekano ba Misiri mbere, yavugaga ko ibyo Misiri yasabye bikubiyemo intambwe nyinshi z’ihagarikwa ry’imirwano, harimo kurekura impfungwa ku ruhande rwa Isiraheli n’urwa Hamas.

Hari n’umunyamisiri wavuze ko igitekerezo ku buyobozi bw’intara ya Gaza nyuma y’intambara, na cyo cyazamuwe mu bizitabwaho. (Reuters)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *