Liberiya: 40 baguye mu Mpanuka y’Ikamyo yari itwaye Esanse

Polisi yo muri Liberiya yatangaje ko abantu 40 bapfuye batwitswe n’umuriro watewe n’ikamyo yagize impanuka yikoreye lisansi mu gace ka Totota hagati mu gihugu.

Prince Mulbah, wungirije umuyobozi mukuru wa Polisi y’Igihugu yavuze ko abo bantu bapfuye ubwo bageragezaga kuvoma lisansi muri iyo kamyo yari imaze kugira impanuka nyuma yo kugwa mu mwobo.

Uyu avuga ko iyo mpanuka ikiba, abaturage bayipfumaguye bagerageza kuyivomamo lisansi.

Avuga ko abandi bantu 30 bakomeretse ubwo iyi Kamyo yashyaga.

Aaron Massaqoui wari uhibereye yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafransa, AFP, ko yiboneye ku giti cye abantu burira iyo kamyo, abandi bakoresha ibyumwa kugirango bapfumure ububiko bwa lisansi.

Polisi ikomeje gushakisha abakomerekeye muri iyo mpanuka.

Ushinzwe ubuzima muri ako gake yavuze ko barimo kuvura inkomere 36 zirimo abana n’umugore utwite.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *