Duhugurane: Uko Yezu/Yesu yasaga mu Ishusho ngereranyo

Imyaka isaga 2000 irashize Yezu/Yesu Kirisitu, Umuhungu wa Yozefu na Mariya, avutse.

Itariki ya 25 Ukuboza buri Mwaka, Abakirisitu bayifata nk’itariki yavutseho uwo bemera nk’Umucunguzi w’Isi.

N’ubwo abatari bacye mu Isi bemera bafite Imyemerere iganisha kuri Yezu/Yesu, kugeza ubu biracyagoye kumenya uko Isura ye yasaga.

Mu nkuru y’Ikinyamakuru cy’Abongereza BBC yo mu 2018, igaruka ku Mashusho ngereranyo agaragaza uko yasaga.

Iyi nkuru niyo twifashishije mu kubamara amatsiko.

Amafoto

Yezu/Yesu aragiye Intama

 

Igishushanyo kigaragaza ufatwa nka Yezu/Yesu, cyakozwe cy’Umuhanga Richard Neave mu kiganiro yagiranye na BBC mu 2001

 

Igishushanyo cyakozwe na Cícero Moraes, rurangiranwa mu gushashanya, akaba Umuhanga mu Ishami ry’Ubuganga ryemewe n’Amategeko mu bijyanye no kugereranya uko umuntu yasaga, agereranyije n’uko Abayahudi bo mu Burasirazuba bwo hagati babayeho mu Kinyejana cya mbere. Agaragaza ko bari bafite Uruhu, Imishatsi n’Amaso byirabura

 

Umukinyi wa Filime Jim Caviezel yakinye ari Yezu/Yesu muri Filime “La Passion du Christ” yakozwe na Mel Gibson mu 2004

 

Joaquin Phoenix yakinye ari Yezu/Yesu muri Filime  ‘Mary Magdalene’ mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *