Bukavu: Inkangu n’Imyuzure byahitanye 40

Abagera kuri 40 bapfuye kubera inkangu n’imyuzure mu mvura y’umuzajoro

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’akababaro, aho abantu nibura 40 bapfuye mu Mujyi wa Bukavu n’inkengero zawo nyuma y’imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu, nk’uko abategetsi babitangaje.

Kurri uyu wa 27 Ukuboza 2023, mu Mujyi wa Bukavu, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Epfo , hiriwe ibikorwa byo gushakisha abantu bari baburiwe irengero kubera imivu yeteye inkangu igasenya amazu menshi abantu baryamye nijoro.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko imibiri y’abapfuye nibura 40 ariyo imaze kuboneka, 20 mu mujyi wa Bukavu na 20 mu gace ka Burinvi muri 50km uvuye i Bukavu.

DEC Organisation ikigo cyo muri Kivu y’Epfo kitegamiye kuri leta cy’ibijyanye no kurwanya ihindagurika ry’ikirere kivuga ko ahitwa Avenue Kawa mu mujyi wa Bukavu abantu batanu bo mu muryango umwe batwawe n’inkangu bagapfa barimo umugabo, umugore, mushiki w’umugabo, n’abana babo babiri.

DEC ivuga kandi ko abandi bantu batandatu bo mu muryango umwe barimo umugabo, umugore n’abana babo bane batwawe n’imyuzure habonetse imibiri itatu kugeza ejo kuwa gatatu ku gicamunsi.

Yvonne Mukupi umwe mu batuye i Bukavu warokotse ibi biza, yabwiye Reuters ko abaturanyi be batwawe n’umuvu bagapfa.

Ati:“Twabashije kubona imibiri itatu munsi y’ibiti ariko indi ntiturayibona.”

Amafoto ababaje y’abapfuye bahagamye mu byondo n’imyanda myinshi yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga n’abaturage babagezeho mu bikorwa by’ubutabazi.

Inzobere za ONU zivuga ko imitunganyirize idakwiye y’umujyi, imiturire mibi, no kudakora imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Bukavu biri mu byatumye amazi menshi y’imvura akora ibara.

Bukavu n’uduce tuyegereye nk’umujyi Kamembe mu Rwanda, ni ahantu h’imisozi ihanamye.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ikigo cy’itangazamakuru RBA kivuga ko imvura yaguye mu karere ka Rusizi muri ako gace yangije hegitari zisaga 30 mu kibaya cya Bugarama kiri mu majyepfo y’umujyi wa Kamembe na Bukavu – imijyi itandukanywa gusa n’umugezi wa Rusizi.

Mu cyumweru gishize, abantu bagera kuri 20 barapfuye kubera inkangu zivuye ku mvura ahitwa Kalingi muri teritwari ya Mwenga muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo.

Muri Gicurasi(5) uyu mwaka, imvura idasanzwe yaguye muri teritwari ya Kalehe yateje imyuzure n’inkangu zatwaye amazu menshi y’abantu ziyaroha mu kiyaga cya Kivu, abantu hafi 500 byemejwe ko bapfuye naho abarenga 5,000 baburirwa irengero.

ONU yavuze ko ibi biza bya Kalehe byibasiye imisozi ya Bushushu na Nyamukubi ari bimwe mu biza bibi cyane byabayeho mu mateka ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Place de l’Independance rwagati mu Mujyi wa Bukavu, ku wa Gatatu hari huzuye Isayo n’Imyanda byazanywe n’Imvura yaraye igwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *